Dore uburyo wa kwirinda indwara y’ umuvuduko ukabije w’amaraso (Hypertension) y’ibasiye benshi muri iki gihe.

0
421
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension) n’imwe mu ndwara zibasiye abantu benshi muri iki gihe, ahanini biterwa n’uko ushobora kubana n’iyi ndwara ntakimenyetso cy’uburwayi ugaragaza nyamara ibice bimwe na bimwe by’umubiri biri kwangirika. Ukazabimenya ugiye kwamuganga ujyanywe n’ingaruka zawo,bitewe n’uko utisuzumishije  ngurebe aho uhagaze,ndetse utazi n’ibyo wakora ngo uwirinde.

Umuvuduko w’amaraso n’iki?

Nkuko tubikesha urubuga medicalnewstoday.com umuvuduko w’amaraso n’imbararaga amaraso agendana mu miyoboro yayo (vessels) kugirango abashe gusakara mubice byose by’umubiri cyangwa se imbaraga amaraso agenda ashyira kubikuta by’imiyoboro yayo (vessel walls) mu gihe arikugenda kugirango asakare mu bice byose by’umubiri.

Ese bavuga ryari ko umuntu afite indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije (hypertension)?

Bavugako umuntu afite umuvuduko w’amaraso ukabije iyo imbaraga amaraso agendana mu miyoboro yayo yiyongereye.Ibingibi rero bakaba babi Pima bakoresheje igikoresho cyabugenewe kitwa sphygmomanometer.Ubusanzwe haribipimo fatizo by’umuntu muzima (normal) utarwaye bagenderaho.

Nkuko tubikesha urubuga webmed.com bugaragazako umuntu muzima abafite ibipimo biri munsi 120/80 or 12/8 iyo umuntu agiye hejuru yabyo n’ibwo bavugako afite umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension) ibirero byemezwa ko ufite umuvuduko mwinshi iyo bamaze ku gupima inshuro nyinshi bagasanga uhora uri hejuru.

120/80 n’ibipimo bigaragaza imbaraga umutima ukoresha wohereza amaraso (Systole) n’imbaraga ziba zirimo umaze kuyohereza (Diastole) bizwi cyane nka (systole/diastole).

Ese n’ibiki bitera umuvuduko w’amaraso ukabije (hypertension)?

Ubushakashatsi bugaragazako nta kintu gihari wakwemeza ko gitera kwiyongera k’umuvuduko wamaraso kizwi nkuko tubikesha urubuga webmed.com gusa hari bimwe bishobora gutuma wongera amahirwe yokuba wagira umuvuduko w’amaraso ukabije (hypertension) birimo:

-Kunywa itabi ryinshi.

-Kunywa inzoga nyinshi.

-Kugira ibiro byinshi cyangwa umubyibuho ukabije.

-Kurya umunyu mwinshi.

-Kurya ibiryo birimo amavuta menshi.

-Imihangayiko idashira bizwicyane nka stress.

-Kudakora imyitozo ngorora mu biri.

-Bishobora no guturuka mumuryango wawe mugihe haba haruwigeze kuyirwara(genetical transmitted).

-Gukoresha ibiyobyabwenge birimo za heroine n’ibindi bitandukanye.

-Kuba urwaye nkizindi ndwara zidakira(chronic disease) zirimo diabetes nabyo byongera amahirwe.

-Kubura ibitotsi.

-gusaza

Ese nigute wavurwa umuvuduko ukabije w’amaraso?

Ubushakashatsi bugaragazako hari imiti itandukanye ivura iy’indwara,gusa bagaragaza na none ko ntawemerewe kuyifata mu gihe atabanje gupimwa na muganga ngo yemeze neza ko ufite iy’indwara y’umuvuduko w’amaraso(hypertension).Muganga niwe wenyine uyi kwandikira amaze kwemeza ko uyirwaye koko.Umuntu ufite iy’indwara y’umuvuduko w’amaraso akenera guhabwa imiti irikumwe(combine) aribiri cyangwa irenze ibiri kugirango arwanye uwo muvuduko w’amaraso.Iyo miti harimo:

-thiazides,Chlortharidone na indapamide.

-beta-blockers na alpha-blockers

-Calcium-channel blockers

-Central agonist

-Vasodilatos

-N’iyindi itandukanye

Uko wakwirinda umuvuduko ukabije w’amaraso

Iyindwara ahanini kugirango uyirinde ugomba gufata ingamba nkanyirubwitwe.

Zirimo:

-Gukora imyitozo ngorora mubiri kugirango usohore imyanda mu mubiri no kugabanya ibiro.

-Kunyurwa n’ubuzima ubayemo ukirinda imihangayiko (stress)

-Kurya imbuto buri munsi n’imboga zikaboneka kwifunguro ryawe.

– Kureka itabi

-kureka inzoga

-Kureka kurya umunyu mwinshi mubiryo no kurya umunyu mubisi.

-Kugabanya kurya ibiryo birimo amavuta menshi.

-Kugabanya kurya ibiryo bitunganyirizwa munganda cyane.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here