Dore uko wabona umukunzi w’ibihe byose (Soulmate)!

0
69
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abahanga mu by’imibanire y’abantu bagaragaza ko impamvu ingo z’ubu zitakiramba. Ubushakashatsi bwinshi bwakozwe buhuriza ku kintu cy’uko abashakana baba bataziranye bihagije. Mbere yo kubana n’umuntu mwakabanje mukamenyana bigeze kure.Amateka agaragaza ko abantu bahiriwe mu mibanire y’abo baba barabanje kumenyana  bigeye kure. Buri umwe akaba azi ibyiza n’ibibi  bya mugenzi we. Dore inzira bisaba kugira ngo ubane n’umuntu ubuziraherezo:

1.Gira inshuti  zisanzwe nyinshi (Just friends)

Mushobora guhurira ku ishuri, mu kazi, aho musengera, mu kirori, n’ahandi. Ibi bibaha umwanya wo kwibwirana bikagiye kure. Aha si byiza kwirekura kuko muba mutaziranye mubwirana bicye. Gerageza ufate izo nshuti kimwe. Ntugakore ikosa ryo kwimarira mu muntu mukiri inshuti zisanzwe cyangwa ngo umubwire ibyawe byose.

2.Gira inshuti magara nyinshi ( Best friends)

Mu ncuti zawe haba harimo izo muhuje ibintu byinshi nk’intumbero zo mu buzima imico, imyitwarire. Izi nshuti mubwirana byinshi ntimuhishanya byinshi. Muba muziranyeho kubibashimisha no kubibababaza. Muba muzi iwanyu n’iwabo bakuzi. Inshuti magara ntizihishanya. Jya uharanira kugira inshuti magara kuko biraruhura.

3.Tangira uterete (dating)

Mu nshuti zawe magara haba harimo izo muhuje amarangamutima mudahuje igitsina. Niba wumva ushaka umukunzi tangira uJye ubasaba ko mwaganira musohokane. Kuko uba utaramenya uwo muhuje imyumvire kwicyo gikorwa nibyiza kuganiriza benshi biremewe. Abantu bakora amakosa yo kwihambira ku muntu kandi batabiyumvamo kandi bafite amahirwe yo kugerageza benshi mbere yo gufata umwanzuro nicyo bita gutereta (dating). Aha ntiwerewe kubigira intambara kandi ugomba kubaha amahitamo y’abandi, niba bakwangiye byoroshye ushake undi.

4.Hitamo umukunzi ( boyfriend or girlfriend)

Muri benshi waterese wabonye uwo muhuje imico, mubyumva kimwe, ubona muhuje imyumvire ku buryo atakuvuna mu marangamutima yawe, umwe utera nawe akikiriza. Ntibizakuvuna kumubwira ko umukunda. Akenshi nawe uba worosoye uwabyukaga kuko muba mwarabaye inshuti zisanzwe mukaba inshuti magara, murateretana none mugiye gukundana nawe aba abizi.

Aramutse abyanze mwubahire amahitamo ye, ukomeze ugerageze abandi kandi mukomeze mwibere inshuti ntukabigire intambara. Nakwemerera mugomba no kureka inshuti zanyu zikabimenya kugira ngo batazabitiranya cg bakabibazaho. Aha uba wafashe umwanzuro uba ugomba kuwugumaho. Hashobora kuboneka impamvu yatuma mubivamo nko gutanduka kubw’amashuri cg mugiye mu ntera nini cyane iyo bidakunze ko mukomezanya ntakibazo ushaka undi. Aha rero muhana igihe cyo kumenyana mugafashanya mu marangamutima yanyu.

5.Mugire fiyanse

Aha noneho biba bigeze kure ibyari bizwi n’ishuti gusa mutera indi ntambwe n’ababyeyi bakabimenya. Muba ntacyo mwikeka muziranye ababyeyi babazi gusa noneho muba mugiye kubibabwira ku mugaragaro. Aha biba bigoye ko mucana inyuma kuko aba ari inshiti yawe magara(best friend) noneho aka umukunzi wawe (girlfriend or boyfriend) hakiyongeraho ko abaye fiyanse wawe (Fiancee).

6.Gushyingirwa (get married)

Aha noneho muba mugiye kubyereka isi ku mugaragaro. Muba mugiye kubana akaramata. Ntako bisa no kubana n’umuntu mwacanye mu bihe byiza n’ibibi akuzi wese ntaho umukinga. Mbese ni ijuru rito nkuko ijambo ry’imana ribivuga.

ESE BISABA IGIHE KINGANA IKI?

Abashakashatsi ntibatanga igihe runaka bifata gusa nk’uko mwabibonye haruguru kugira ngo mugere k’ugushyingirwa bica mu bihe bitandukanye: kuva mu kuba inshuti zisanzwe, magara, guteretana, gukundana mukaba aba fiyanse bigaherutswa no kubana bisaba umwanya n’igihe yewe n’imyaka myishi.

Buri kintu cyose mu buzima cyiza kiragora niba ushaka kuzarambana nuwo muzashaka mubitegure mubihe umwanya mwirinde gutaruka ibice by’ingenzi byabafasha kumenyana. Kand mwibuke ko gukundana atari ko kazi konyine mu buzima muba mugomba kubikora mu gihe cya nyacyo bitabangamiye ibindi bintu mu buzima.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here