Abantu benshi muri twe ntitugira imyandikire y’intoki myiza kandi tuba dushaka uburyo bwo kwandika neza, kubafite imyandikire myiza, biba ibintu bishimishije ku basomyi.
Prakriti Malla umukobwa ukomoka muri Nepal, ni we muntu ufite inyandiko nziza yandikishijwe intoki ku Isi, uyu mwana yize mu mwaka wa 8 muri Nepal muri 2017, nibwo impapuro ziriho umukono we mwiza, zakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitangarirwa na benshi.
Uyu mwana w’umukobwa wo muri Nepal ntabwo yamenye uburyo impapuro ze zamamaye zikwirakwizwaga kuri Facebook, Twitter na Reddit bitangaza ababyeyi be n’abavandimwe be kubera imyandikire ye n’intoki utatandukanya n’inyuguti zizwi kwandikwa na computer, ikiyongereye ho akaba yarazanye ubundi buryo bwo kwandika neza ku rwego rwisumbuyeho.
Kubera imyandikire ye myiza, yatsindiye ibihembo byinshi byo kwandika muri Nepal, bigera n’aho basaba Mirosoft Word kwemera inyandiko ye idasanzwe nk’inyandiko yemewe mu bucuruzi, MS-Word.
Nyuma yo gutsinda amarushanwa yo kurwego rw’Isi yakoreshejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco UNISCO (The United Nations Educational, Scientific and Cultural Organization) ubu Prakriti niwe mukobwa ku Isi ufite umukono mwiza w’intoki. Bivugwa ko buri munsi afata amasaha abiri yo kwitoza kwandika neza.
rwandaforbes