Dore ukuri nyako kubijyanye n’umunsi wa Saint Valante.

0
73
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Hirya no hino ku isi  ku itariki 14 Gashyantare biba ari ibicika hagati y’abakundana. Impano n’indabyo z’urukundo biratangwa hagati y’abakundana.  Uyu munsi hambarwa imyenda y’ibara ry’umutuku n’umukara. Uyu munsi wa saint Valente ufite inkomoko mu muco w ‘abaroma.

Ese uyu bita saint Valente yari muntu ki?

Inyandiko n’amateka kubijyanye n’iyi ntwari y’urukundo Valante bigaragaza ba valante bagera kuri batatu.

Valante wa mbere witirirwa iyi nkuru yari umupadiri warenze ku itegeko ry’umwami w’abami wa baromani bitaga Claudius II wari warategetse ko ntagushyingirwa kugomba kubaho ahubwo abasore bagomba kujya kurugamba gusa, ariko uyu Valente yaje kubirengaho akajya ashyingira abakundanye mu ibanga. Nyuma yaho byaje kumenyekana Claudius ategeka ko Valante yicwa.

Hari n’izindi nkuru zivugako valente yari umwe mu bakozi b’ibwami i Roma warokoye abakirisito benshi ubwo bari guhohoterwa cyane n’ubwami bw’abaromani. Uyu nawe yaje kwicwa.

 

Indi nkuru igaragaza valente ko yari umusirikare warufunzwe gusa aza gukundwa n’umwana w’umukobwa wakundaga kumusura aho yarafungiye. Mbere y’uko uyu Valente apfa yandikiye uyu mukobwa ibaruwa y’urukundo igirira iti <<kuva kuri valente (from your  Valente)>>. Iyi nyandiko niyo ikunda gukoreshwa iyo abakundana bandikirana kuri uyu munsi.

Nubwo inkuru ijyanye na mutagatifu Valante zitavugwaho rumwe gusa zose zihuriye ko zigaragaza igikorwa cy’urukundo. Bityo rero uyu Valante yabaye intwari y’urukundo.

 

Umunsi wa saint Valante wasimbuye lupercalia

Mbere yuko umunsi wa saint Valante utangira kwizihizwa hari umunsi wizihizwagwa mu bwami bw’abaromani bitaga Lupercalia. Uyu munsi wari umunsi wa gipagani aho abakobwa bashyiraga amazina yiabo mu kintu kinini maze insoresore zikaza zigahitamo amazina maze bakaryamana. Nyuma yaho ubukirisitu bwiyomoye ku bwami bw’abaroma, papa( Pope) Gelasius yaje kwemezako hazajya hizihizwa umunsi wa saint Valente kuri iyi taliki mu kuburizamo uyu munsi wa gipagani, ni uko umunsi wa Lupercalia waje gusimburwa na Saint Valante, ubu yizihizwa ku isi hose.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here