Dore umutoma mwiza uri mu buryo bw’umuvugo wabwira uwo ukunda akarushaho kunezerwa.

0
1151
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Urukundo rugomba kuhirwa. Abantu benshi bavuga ko ibikorwa ari byo byubaka urukundo rugakomera. Muri ibyo bikorwa rero habamo n’amagambo meza kuko aryohera amatwi y’uyumva, akamushimisha kandi agakomeza umurunga w’urukundo hagati y’abakundana.

Uyu munsi rwandannews.com, twageneye abakunzi bacu impano y’urukundo ikoze nk’igisigo (umuvugo) buri umwe yabwira uwo akunda, akishima kandi urukundo rukarushaho gukomera:

Umutoni muto utoshye

Mutima utera utuje

Mutoni utona udatota

Tetero ndota ndata.

Mwiza uza nkatuza

Keza kazuba ntunze

Ubwiza ubwiharaze neza

Naza waza tugahuza.

Amaso mama atuma

Numa iyo uyampanze

Wamara kumpa impamba

Igatama numva mama.

Shimirwa urwawe shenge

Nshisha numva kenshi

Ntushamaje urishimirwa

Gashishe shema ryanjye.

Jabiro sheja ryaje

Jambo sheja ritijima

Sheja jabo ry’abeza

Juru ritajya rijijwa.

Ni ukuri uri mwiza

Ni ukuri nzagutuza

Ni ukuri nzaguhoza

Ni ukuri sinzaguheza.

Nzakujyana heza

Nzagutuza aheza

Nzakurinda ibiza

Nzagutera kuneza.

Uri mutimucyeye

Uri muhoracyeye

Uri uhoraboneye

Uri uwo nihebeye.

Nzakurinda amarira

Sinzatuma uganyira

Nzakurinda guhogora

Sinzatuma urindagira.

Ngwino wese

Nkwihe wese

Twereke bose

Urukundo rwose.

Nzasaba Imana

Ikumpe mama

Maze tujye inama

Tubane ubudatana.

Wumve hano maze unakore subscribe

Yanditswe na Obed Jairo Tuyishimire


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here