Dore uruhererekane rw’amategeko FERWAFA ivuga ko yagendeyeho ihana ikipe ya Rayon Sports.Mu gihe Rayon Sports ivuga ko iteganya gutura akarengane kayo Perezida wa Repubulika.

0
56
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Nyuma y’uko uko ikipe ya Rayon Sports yahanwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA muri iki gitondo yatangarije Radiyo 10  uruhererekane rw’amategeko yagendeyeho ihana Rayon Sports amwe muri aya mategeko kandi agaragara mu ibaruwa ihana Rayon Sports yanditswe na FERWAFA ku itariki ya 8 Gashyantare 2020.Tubibutse ko Rayon Sports yahawe ibihano bitatu binyuze mu ibaruwa FERWAFA yageneye abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.Igihano cya mbere ni ukubuzwa kwitabira igikombe cy’Intwari mu mwaka wa 2021.Rayon Sports kandi yaciwe amande y’ibihumbi maganatatu y’u Rwanda(300.000 Rwf).Igihano cya gatatu ari na cyo cyateje uburakari bukomeye abakunzi ba Rayon Sports n’ubuyobozi bwayo kandi  ni ukubuzwa kudahirahira yitabira imikino ya gicuti yose mu gihe cy’amezi 12.Dore amategeko Rayon Sports ishinjwa kwica mu kutitabira irushanwa ry’igikombe cy’Intwari 2020.

Ingingo ya mbere FERWAFA ivuga ko yashingiyeho ni iya 12 y’Amategeko Shingiro ya FERWAFA cyane mu duce twayo twa (a) na (c) ivuga ko abanyamuryango bayo bafite inshingano zo;

a)Gukurikiza buri gihe amategeko,amabwiriza n’ibyemezo bya FERWAFA,CAF na FIFA no gutuma abanyamuryango bayo babikurikiza.

b)Kwitabira amarushamwa n’ibindi bikorwa biyoborwa na FERWAFA.

Kurenga kuri iri tegeko ryo hejuru FERWAFA ivuga ko bituma hatangwa ibihano biri mu ngingo ya 58 y’Amategeko Ngengamikorere ya FERWAFA,CAF na FIFA.

FERWAFA kandi ivuga ko ingingo ya 7 y’amategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA yo ku wa 23/10/2018 igena urutonde rw’amarushanwa itegura.Kuri iyi ngingo umunyamabanga mukuru wa FERWAFA yashimangiye ko uretse igikombe cya Shampiyona n’icy’Amahoro,igikombe cy’Intwari Rayon Sports ititabiriye na cyo ari cyimwe muri ibyo bikombe.

FERWAFA kandi ivuga ko yishingikirije ingigo za 33,28 na 60 z’amategeko shingiro ya FERWAFA mu guhana Rayon Sports.

FERWAFA kandi ishinja Rayon Sports kuba itarayigejejeho ibaruwa irimo ubusabe bwo kutitabira irushanwa ry’igikombe cy’Intwari.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here