Dore urutonde rw’ibihugu bitaragerwamo n’icyorezo cya Coronavirus kw’isi yose

2
1475
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Muri iki gihe icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije isi cyane,dore ko ibihugu hafi yabyose ku isi byamaze kugerwamo na cyo. Kugeza uyu munsi abarenga 1,700,000 bamaze kwemezwa ko banduye coronavirus ku isi, abarenga 105,000 imaze kubica naho abarenga 390,000 bamaze kuyikira.

Ni mugihe leta zunze ubumwe z’Amerika ariyo imaze kugira umubare wabanduye benshi,Kugeza uyu munsi leta zunze ubumwe z’Amerika ifite 29% by’abarwaye coronavirus ku isi yose.Ikaba ikurikiranye n’igihugu cya Esipanye gifite abamaze gufatwa niki cyorezo bagera ku 161,852,mu gihe abamaze gupfa bagera kuri 16,353.

Nubwo bimwe mu bihugu bimaze kuzahazwa niki cyorezo hari bimwe bitaragerwamo nakino cyorezo,uzasanga bamwe batebya bakavugango nuko batazi gupima iki cyorezo.Gusa ibyo n’ibyo abantu bivugira ntiwabihamya kuko ntagihamya gihari.Tukaba tugiye kubagezaho urutonde rw’Ibihugu bitaragaragaramo umurwayi n’umwe wa Coronavirus.Kuri uru rutonde hagaragaramo ibihugu 2 byo k’umugabane wa Afurika aribyo Lesotho na Comoros.

Urutonde rw’ibihugu bitaragaragaramo umurwayi n’umwe wa Covid-19

1.Lesotho

2.Comoros

3.Yemen

4.North Korea

5.Turkmenistan

6.Tajikistan

Src:www.worldometers.info,sstatista.com


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

2 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here