Dore urutonde rw’iIbihugu 10 bizi kwita k’ubuzima bw’abaturage babyo kurusha ibindi ku isi.

0
921
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ubuzima ku iki gihe burahenze, ndetse ibyo dukora byose tubikora kugirango tugire ubuzima buzira umuze. Kandi niyo biramutse bibaye ngombwa ko hari ikiguzi tubutangaho, tuba twifuza nibura kugitanga kugirango tubone serivisi z’ubuzima nziza zabasha kudukemurira ibibazo twari dufite.

Ibihugu byinshi ku isi byabashije kumenya kera ko ubuzima ari bimwe mu byibanze bikwiriye ku itabwaho, maze bishyiraho uburyo bunoze ndetse n’ingamba zo ku bwitaho. Ibyo nabyo bikaba bijyana nuko byagiye bitera imbere mu ngeri zitandukanye z’ubuzima. Nkuko tubikesha ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kwita ku buzima (WHO) rikaba rigira ibipimo rigenderaho rishyira ku rutonde ibihugu bifite uburyo bwo kwita k’ubuzima bw’abaturage (health systems) ndetse na serivisi z’ubuzima (health care) biri hejuru kurusha ibindi ku isi.

Dore ngibi bimwe mu bipimo bagenderaho kugirango bashyire ku rutonde ibihugu birusha ibindi kwita ku buzima. Ariko mbere yuko tubagezaho ibyo bishingirwaho, munyemerere mbabwire icyo bita ubuzima bwiza cyangwa kwita ku buzima neza (best health care) icyo ari cyo.  tugenekereje mu Kinyarwanda ni “ukubunga bunga no guteza imbere ubuzima binyujijwe mu kurinda, gusuzuma, no kuvura uburwayi, imvune, indwara ndetse n’ibindi bibazo byaba ibigaragara  cyangwa ibyo mu mutwe. Rero kugirango ubuzima bw’itabweho neza hagomba kuba harimo abita; kumenyo, mu mutwe, abaforomo, abaganga, abunga ingingo nabandi bakora ibijyanye no kubungabunga ubuzima tutarondoye ariko nanone bikaba biterwa n’ibijyanye n’imibereho ya sosiyete ndetse n’ubukungu (social economic factors). Rero kugera kuribyo bintu dusobanuye haruguru bigenda bitandukana hagati y’ibihugu ari nabyo agashami k’umuryango wabibumbye kagenda kifashisha gashyira ibyo bihugu ku rutonde.

Ntabatindiye reka mbabwire bya bipimo ngenderwaho: kugirango ubuzima bube ari bwiza hagomba kuba hari amafaranga ahoraho yo gushyigikira ibikorwa by’ubuzima, kuba hari abakozi babitorejwe neza kandi bahembwa neza bita ku buzima, ibikorwa remezo kandi bihora byitaweho, kandi hakaba hari no kugera ku makuru ya nyayo ajyanye n’ubuzima ashingirwaho hafatwa imyanzuro.

Dore urutonde rw’ibihugu uko bikurikirana mu mwaka wa 2019 nkuko tubikesha ikigo cya Legatum (Legatum institutes’property index) aho cyashyize ku rutonde ibihugu bisaga 149 ku isi gusa turaza kubabwiramo ibihugu 10 byambere.

  1. Canada
  2. Qatar
  3. France
  4. Norway
  5. New Zealand
  6. Germany
  7. Hong Kong
  8. The Netherlands
  9. Switzerland
  10. Singapore

Nkuko tubikesha urubuga worldpopulationreview.com rugaragazako ugendeye k’uburyo cg imyubakire y’ubuzima aribyo twa kwita sisiteme (system) ndetse no kwita k’ubuzima (health care) usanga mu gihugu cy’ubusuwisi(Swiss) ari bumwe ku bantu bose ndetse n’ubwishingizi bw’ubuzima bukaba busabwa ku muntu wese uba muri icyo gihugu bitandukanye n’ibindi bihugu by’i Burayi.Ikindi ni uko budashingiye ku misoro cyangwa ngo bube buterwa inkunga n’abakozi, ahubwo bwishyurwa na buri muntu wese biciye mu guhuriza hamwe ubushobozi (contributions) ndetse no mu kigega k’igihugu gishinzwe ubuzima(Swiss healthcare schemes).

Ikindi gihugu ni Finland nkuko uru rubuga rubigaragaza nicyo kigira uburyo bwiza bwo kwita k’ubuzima ku rusha ibindi bihugu aho bwegerejwe abaturage.Aho usanga amafaranga akoreshwa mu buzima ava kumafaranga atangwa mu misoro ndetse n’ikigega k’igihugu gishinzwe ubuzima.

Isoko y’inkuru:worldpopulationreview.com


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here