Dore uturere 5 mu Rwanda tutarakandagirwamo n’icyorezo cya Coronavirus.

1
1766
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

u Rwanda ni kimwe mu bihugu byagaragayemo icyorezo cya Coronavirus kandi kikaba n’igihugu cyagaragaje gufata ingamba zikaze zo kurwanya iki cyorezo.

Izi ngamba zatumye u Rwanda ruza ku isonga mu bihugu byabashije guhangana n’iki cyorezo cya Coronavirus.

Nubwo iki gihugu cy’u Rwanda cyahanganye n’iki cyorezo nyuma yo koroshya ingamba harimo na gahunda ya Guma mu rugo no kurekura abamotari, ubwandu bwiyongeriyongereye bikabije mu gihugu ndetse bitera impungenge.

Ariko nk’uko Leta yabitangarije abaturage iyoroshywa ry’izi ngamba ndetse no kudohora bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi n’ingendo ntabwo ari cyo cyazamuye umubare w’ubwandu bw’iki cyorezo.

Tumwe mu turere twagaragayemo ubwandu bushya twakunze kugaragara ku mipaka y’u Rwanda ndetse twahitaga dusubizwa muri gahunda ya Guma murugo.

Nyamara iki cyorezo nubwo cyagaragaye hirya no hino mu gihugu hari tumwe mu turere tutigeze tugaragaramo iki cyorezo cya Coronavirus.

Muri utwo turere twabateguriye tumwe muri dutanu tutigeze dukandagirwamo n’iki cyorezo.

1.Ruhango.

Ruhango: Abakozi 104 bahinduriwe imirimo - Kigali Today

Ni kamwe mu turere tutaranzwemo iki cyorezo cya Coronavirus kari mu ntara y’Amajyepfo.

2.Nyarugu.

Nyaruguru: Yasanzwe mu mugozi yapfuye, hakekwa ko yiyahuye kubera ...

Nako ni akarere katigeze gakandagirwamo n’iki Cyorezo, aka karere nako kari mu ntara y’Amajyepfo ka kaba ariko gahana imbibi n’igihugu cy’u Burundi cyaranzwe no kuvunira ibiti mu matwi mu kwirinda Coronavirus gusa kugeza ubu, u Burundi buri gushyira imbaraga mu kwirinda iki Cyorezo.

3.Muhanga

Muhanga: Abakozi 41 bamaze gusezera ku kazi - Kigali Today

Nako ni karere ko mu ntara y’Amajyepfo ihana imbibi na Ruhango nako kakaba kaza ku isonga mu kwirinda iki cyorezo bityo kikaba kitarakandagiyeku butaka bw’aka karere.

4.Kamonyi

Kamonyi: Umukozi w'Akarere arakekwaho ibyaha birimo inyandiko ...

Ni akarere kari mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda kakaba kari mu nkengero z’umujyi wa Kigali wazahajwe n’iki cyorezo ari naho cyatangiriye mu gihugu cy’u Rwanda.

5.Gisagara

Gisagara: Gitifu w'akarere yasezeye ku mirimo - IGIHE.com

Naka ni kamwe mu turere turi mu majyepfo y’u Rwanda katigeze gakandagirwamo n’iki cyorezo cya Coronavirus.

Abanyarwanda barasabwa gukomeza kwitonda ntibirare kuko iki cyorezo kiracyahari kandi kirandura.

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura iki cyorezo ni 1624 abamaze gukira iki cyorezo bakaba ari 838 naho abamaze guhitanwa na cyo ni 5.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

1 COMMENT

  1. Unwo se Akarere ka Nayanza ko yagaragayemo ryari? Ko ari ntabyo nzi?
    Ahubwo njue iyo ndebye navuga nti Amajyepfo rwose akwiye guhembwa kuko ingamba bazihagazemo neza

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here