Dr Donard Kaberuka yashyizwe mu bagiye kwigira hamwe, uburyo Afurika izahanga n’ingaruka za covid-19.

0
394
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umuyobozi w’Afurika yunze ubumwe kugeza ubu Cyirl Ramaphosa, mw’ijoro ryashize tariki 12 Mata 2020, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yashyizeho itsinda rigiye kwigira hamwe, uburyo bwo guhangana n’ingaruka zi zaterwa na coronavirus muri Afurika dore ko bamwe yahisemo ari n’inzobere mu bijyanye n’ubukungu.

Bamwe mu bo umuyoboyobozi w’Afurika yunze ubumwe yashyizeho harimo umunyarwanda Dr Donard Kaberuka, uyu mugabo wigeze kuyobora banke y’Afurika isura amajyambere igihe kitari gito, akaba azafatanya na Dr Ngonzi Okonjo-Iweala umunyanijeriya, Tidjane Thiam w’Umunyakote divuwari, ndetse na Trevor Manuel w’umunyafurika yepfo, mu guhangana n’ingaruka za covid-19 k’ubukungu bw’Afurika.

Zimwe munshingano ziri tsinda ry’inzobere mu by’ubukungu, harimo gukoresha neza inkunga mpuzamahanga zi zajya zitangwa mu bihugu by’Afurika ndetse no guhangana na zimwe  mu ngaruka zizaterwa ni cyorezo cya coronavirus, mu rwego rwo gukomeza ubukungu  bw’Afurika kudahungabanywa ni ngaruka za covid-19. Ibi bije mu gihe umugabane w’Afurika nawo umaze kwibasirwa na kino cyorezo uretse igihugu cya Lesotho kitaragerwamo n’iki cyorezo.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here