Dr Gahakwa Daphrose wabaye Minisitiri w’Uburezi yitabye urukiko rw’ibanze rwa Gasabo

0
356
SANGIZA ABANDI IYI NKURU


Ahagana saa tatu za mu gitondo kuri uyu wa Kane taliki 15, Ukwakira, 2020 nibwo Dr Daphrose Gahakwa wigeze kuba Minisitiri w’uburezi n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yigeze mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo kugira ngo asomerwe ibyo aregwa. Urubanza rwe rwari ruherutse gusubikwa kubera uburwayi.

Icyo gihe inteko yari iyobowe n’umucamanza umwe n’Umwanditsi w’Urukiko yinjiye mu cyumba cy’Urukiko saa mbiri n’igice za mugitondo, umucamanza ufite urubanza abwira abari aho ko rutakiburanishijwe kuko umuburanyi, Dr Daphrose Gahakwa yasabye ko yabanza akivuza akazaburana avuye kwa Muganga.

Umucamanza yahise arusubika avuga ko rwimuriwe kuri uyu wa Kane  saa mbiri za mu gitondo.

Dr Daphrose Gahakwa amaze iminsi mu Bushinjacyaha afungiye kuri Station ya Police ya Remera.

Ubushinjacyaha bwamutaye muri yombi ku wa 02 Ukwakira 2020 ku gicamunsi, bumukirikiranyeho ibyaha bibiri.

-Icyaha cyo Kunyereza umutungo wa Leta,
-Icyaha Cyo Gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Ubushinjacyaha buri kuvuga ibyo bushinja Dr Gahakwa bukaba buri kumushinja ko yigeze guha umukwe we witwa Fraudouald isoko rya miliyoni Frw 800 ryo kuhira, icyo gihe  Dr Gahakwa Daphrose akaba yari ari umuyobozi w’umusigire wa RAB.

Ikindi ubushinjacyaha bwamuvuzeho ni uko ubwo yari Umuyobozi wungirije muri RAB, yafashe imashini yuhira akayijyana mu ifamu ye iri mu Murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera.

Byamenyekanye muri 2017   iyo mashini ikurwa mu murima we.

Ubwo uwunganira Dr Gahakwa yahabwaga ijambo kugira ngo agire icyo avuga ku kirego cy’ubushinjacyaha, yavuze ko kuba iyo mashini yarasanzwe mu murima nta ruhare umukiriya we yabigizemo.

Avuga ko  yaje mu rwego rwo gufasha abahinzi bo muri kariya  gace nk’uko RAB isanzwe ibikora.

Kandi ngo umukiriya we yabigaragarije ubuyobozi bwa RAB ariko bushyiramo ubushake buke bwo kuza kuyihavana, bityo ngo nta kunyereza umutungo wa Leta kwabaye.

Ku cyaha cyo kugira uruhare rutaziguye mu itangwa ry’isoko, umwunganira yavuze ko umukiriya we atarashinzwe gutanga amasoko ndetse ngo n’uburyo byatanzwe byahereye RAB muri 2015.

Akomeza avuga ko, ikompanyi yitirirwa umukwe we atari byo, ahubwo ngo habayeho gupiganwa bikiri muri MINAGRI kandi icyo gihe ngo Dr Gahakwa akaba atarakoraga muri MINAGRI.

Nyumango  byaje kwimurirwa muri RAB,  Daphrose Gahakwa atabigizemo uruhare.

Uwunganira Dr Gahakwa  asabye ko umukiriya we akurikiranwa adafunze, urukiko ngo rwamuha amahirwe yo gukurikiranwa adafunzwe nk’uko Amategeko abimwemerera Kandi ngo afite aho atuye hazwi ari ho Kimironko.

Ku mpugenge zagaragajwe n’ubushinjacyaha bw’uko uregwa yacika ubutabera, umwunganira yabihakanye agaragaza ko Dr Gahakwa amaze imyaka 3 dosiye ihari kandi ngo ntiyatorotse.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here