Dr Munyakazi yasabiwe gufungwa imyaka 7 n’ihazabu ya Miliyoni 5

0
1963
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Dr Isaac Munyakazi wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ubu uri gukurikiranwa n’inzego z’Ubutabera ku cyaha cya ruswa akekwaho, uyu munsi Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka irindwi (7) no gutanga ihazabu ya Miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Dr Munyakazi uri kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo, uyu munsi yazindukiye ku kicaro cy’Urukiko kugira ngo aburanishwe ku cyaha cya ruswa akekwaho.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ikirego cyabwo, bwavuze ko ibyagezweho mu Iperereza bigize impamvu zikomeye zatuma uregwa akekwaho ko yakoze kiriya cyaha, bwasabye Urukiko guhamya icyaha Dr Isaac Munyakazi.

Ubushinjacyaha kandi bwasabye Urukiko ko uyu mugabo uburana adafuze, rwamuhanisha gufungwa imyaka irindwi muri gereza ndetse agacibwa n’ihazabu ya Miliyoni 5 Frw.

Uwitwa Gahima Abdu baregwa hamwe we yasabiwe gufungwa imyaka itanu no gutanga ihazabu ya Miliyoni 2 Frw.

Atangiza Umwiherero w’Abayobozi bakuru wabaye muri Gashyantare 2020, Perezida Kagame Paul yagarutse ku myitwarire ya bamwe mu bari bamaze gukurwa muri Guverinoma kubera imyitwarire mibi yabarangaga irimo n’igize ibyaha.

Yavuze kuri Isaac Munyakazi ko yakiriye ruswa y’ibihumbi 500 Frw kugira ngo ahe umwanya mwiza kimwe mu bigo by’amashuri ndetse ko na we ubwe atigeze abihakana ko yafashe ariya mafaranga.

Mu iburanisha riheruka, Dr Isaac Munyakazi wari witabye Urukiko, yatashye ataburanye kuko Gahima Abdu baregwa hamwe atari yabonetse.Uyu Gahima Abdu ni Umuyobozi w’Ikigo kivugwa ko ari cyo cyatanze iriya ruswa kugira ngo Dr Isaac Munyakazi wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye agishyire mu myanya y’imbere.

Src:Umuseke


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here