Dr Pierre Damien Habumuremyi ,bwa mbere yaburaniye imbere y’abacamanza (amafoto)

0
330
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ubu Dr Pierre Damien Habumuremyi ari kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo.

Ni ku nshuro ya mbere yitabye urukiko ku byaha birimo gukoresha nabi umutungo akurikiranyweho.

Mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo i Kibagabaga hari abantu benshi bakurikiye urubanza rwe, gusa kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, benshi basabwe gusohoka bagakurikirana iburanisha bari hanze.

Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, akurikiranyweho ibyaha bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda ikorera mu Mujyi rwagati ahazwi nka St Paul.Yatawe muri yombi ku wa 3 Nyakanga 2020.

Kuva mu 2018, ishuri rye ryatangiye kugira ibibazo by’amikoro, atangira gufata amadeni mu bantu bamugemuriraga ibikoresho by’ishuri, ariko akabura amafaranga yo kubishyura, akabaha sheki zitazigamiwe abandi akabasaba inguzanyo zo kwishyura ubukode.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here