Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus Umuyobozi mukuru wa OMS yahishuye ibanga rituma Coronavirus idacika burundu.

0
170
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Coronavirus ni icyorezo kimaze kworeka Isi ku rwego rwo hejuru kandi hakaba nta mahirwe agaragaza ko gishobora kuba cyaranduka ku Isi, Umuyobozi mukuru wa (OMS) ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzina Dr Tedros yahishuye bimwe mu byashyirwa mu bikorwa kugira ngo iki cyorezo gicike.

Ni mu kiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu buryo bwa videwo Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yagize ati: “Ntidushobora gutsinda iki cyorezo cya coronavirus mu gihe isi idashyize hamwe”.

Arongera ati:” Abayobozi b’ibihugu bitandukanye ku Isi bagomba gusenyera umugozi umwe kuri iki cyorezo kuko ingaruka zacyo zigaruka ku baturage bayoboye, rero umwe nabifata mu buryo bwe n’undi mu buryo bwe ntiduteze nabusa kuba twarandura iki cyorezo ku Isi”.

Nubwo Dr Tedros atigeze avuga kuri Perezida Donald Trump w’Amerika by’umwihariko, mu kwezi gushize kwa gatanu Bwana Trump yavuze ko igihugu cye kigiye guhagarika inkunga kigenera OMS.

Amwe mu magambo dukesha ikinyamakuru mpuza mahanga BBC cyanditse iyi nkuru avuga ko Leta zunze ubumwe z’Amerika ni cyo gihugu gitera inkungu nyinshi cyane OMS kurusha ibindi bihugu mu mwaka ushize yayihaye inkunga irenga miliyoni 400 z’amadolari.

Bwana Trump yavuze ko OMS yahindutse igikoresho cy’Ubushinwa.

Yagize ati: “Ubushinwa bwigaruriye burundu umuryango mpuzamahanga w’ubuzima”.

Ibi byateye impagarika abantu benshi bibaza ku myanzuro bwana Trump afashe kuko byagaragazaga ko arengereye cyane.

OMS kandi irakomeza kubwira abantu ko icyorezo kigihari kandi ingamba zikomeza gushyirwamo imbaraga kugira ngo tukirwanye.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here