Nyuma yo gutangaza ko piramide zo mu Misiri zubatswe n’ibivejuru ,Elon Musk yatumiwe ngo azazisure

0
119
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umuherwe wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Elon Musk yasabwe n’Abanyamisiri kuzajya gusura piramide zaho ziri muri bimwe mu bwiza nyaburanga iki gihugu cy’abo Farawo gifite.

Uyu muherwe ufite kompanyi ya SpaceX yohereza ibyogajuru by’ubucuruzi mu isanzure aherutse gutangazo ku rubuga rwe rwa twitter ko izi nyubako zitangaje zifite ishusho y’umutemeri zitubatswe n’amaboko y’umwana w’umuntu ko ahubwo zubatswe n’ibivejuru bizwi mu ndimi z’amahanga nka aliens.

Iki ni ikinyoma gikunzwe guhwihwisa n’abatiyumvisha ubuhanga bw’abubatse izi nyubakoz’agatangaza zikora ku bicu zikaba zarashyingurwagamo abami ba Misiri.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri yahise yihutira gucyaha Musk ndetse aboneraho no kumutumira ngo azaze yihere ijisho iyi nshoberamahanga dore ko ngo byaba amashirakinyoma akazagenda abarira n’abatarabyemera.

Uyu muminisitiri ariko ntiyagarukiye aho dore ko yaboneyeho mo gutanga izindi gihamya zuko hari imva zatahuwe muri za 1990 zashyinguwemo abubatsi b’izi piramide.

Elon Musk nyamara asa nkuwaje kuva ku izima dore ko nyuma yaho yaje gushyira kuri twitter inkuru ya BBC isobanura ubuzima abubatse za piramide bari babayemo.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here