Ese kuki hari abantu bize amashuri menshi ariko bagakomeza kuba abakene? Dore impamvu zishobora gutuma uguma mu bukene kandi waraminuje.

0
1015
Graduating students of the City College of New York sit together in their caps and gowns as they listen to U.S. first lady Michelle Obama's address during the College's commencement ceremony in the Harlem section of Manhattan, New York, U.S., June 3, 2016. REUTERS/Mike Segar - RTX2FKNP
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ababyeyi bacu baritanga bakatwishyurira amashuri yewe bakigomwa byinshi ngo wenda tuzavemo abantu bingirakamaro.  Twese tujya ku ishuri kugira  ngo tuzagire ubuzima bwiza, dutunge amafaranga tubone ibyo twifuza tubeho ubuzima bworoshye. Gusa si ko twese bigenda hari abasoza amashuri ahubwo ubuzima bukaba bubi kurushaho bakifuza kwisubirira  ku ishuri.

Hari ibintu bihurizwaho n’inaribonye nyinshi z’ubuzima ku bituma ushobora kwiga amashuri menshi ariko ugakena mu buzima busanzwe. Dore rero bimwe muri byo

  1. Ishuri ridushikariza kuba abakozi beza aho kuba abakoresha beza

Iyo twiga buri gihe tuba dufite mu mutwe kuzarangiza tugashaka akazi no gahembwa menshi. Iyo dukuranye iyi myumvire tukiga ari byo bituri mu mitwe iyo turangije ntitubone akazi twifuzaga ducika intege tukiheba kuko tutigeze dutekereza ko twakiremera akazi . Ni byiza rero ko dutangira gutekereza uko twajya twihangira imurimo

2. Abantu bize ntibajya bamera gutsindwa

Kuko ku ishuri babigish ako ntakabuza bagomba gutsinda bakura banga gutsindwa . Ibi rero si ko bimeze mu buzima bwacu bwari munsi cyane cyane mu bucuruzi. Mu buzima habamo kutsindwa cyane iyo utabimenyereye uriheba ukumva ubuzima bwakurangiriyeho. Ni byiza ko twigira ku gutsindwa kwacu kuruta kumva ko byacitse.

3. Ishuri rikukiza gahunda ihamye kandi uku siko bimeze mu buzima busanzwe

Iyo turi ku ishuri ibintu byacu biba biri ku murongo: amasaha yo kurya aba ari amwe, turyamira ku gihe, tukigira ku gihe, mbese ibintu byose biba bipanze ku murongo, ni yo ugerageje kubirengaho urahanwa. Ibi siko bimeze mu buzima ibintu bigenda bihinduka. Igihe cyo guhembwa kigahinduka, umukoresha akaguhinduka.  Ibi rero bituma iyo wize wumva ubangamiwe ukivumbura bigatuma ubura amwe mu mahirwe.

4. Ishuri ridushishikariza guhangana aho gukorera hamwe

Ku ishuri umunyeshuri mwiza ni uwabashije gukora wenyine akarusha abandi ibi bihabanye no mu buzima bwo hanze y’ishuri aho ugira icyo ageraho ari ubasha gukorera hamwe n’abandi. Abantu bize birabagora gucishwa bugufi bakumva ibitekerezo by’abandi.

5. Ku ishuri tumenyerwa ibintu hafi ya  byose

Ku ishuri tuba dufite abadufasha mu myitwarire yacu, abadutekera, abarimu batwumva, ibi bituma ibintu bitworohera cyane .Iyo turangije amashuri twibwira ko ariko bizahora. Ubuzima nta mpuhwe, buri wese abahanganye n’ibye. Abize rero bifuza kubaho nk’abari mu ijuru kandi bari ku isi.

6. Mu ishuri tubazwa nyuma yo kwiga nyamra ubuzima bubaza mbere yo kukwigisha

Iyo turi ku ishuri barabanza bakatwigisha bakaduteguza igihe cyo kutubaza ibi bituma ubuzima bwa kinyeshuri bworoha. Ibi siko bimeze ubuzima  buduha ibibazo tukishakira ibisubizo kandi nta nteguza.

7. Ishuri  ritwigisha gukurikiza amahame yose uko yakabaye

Ubuzima  rimwe narimwe bidusaba kwica amwe mu mahame, igihe cyo kuryama kigahindurwa, amasaha y’akazi agahinduka, hakabaho gutandukana n’abantu mutumva ibintu kimwe n’ibindi. Abantu bize iyo basoje amashuri bashaka gukurikiza amabwiriza n’amahame yose bityo bikabaviramo guhomba no gutsindwa mu buzima.

8. Abanyamashuri bariyemera

Iyo wize uba wumva wabaho ubuzima bwiza ukabaho ntakikuvuna ibi bituma uticisha bugufi ngo ukorere amafaranga uko yaba ameze kose. Nyamara umuturage utarize akabikora agatunga agatunganirwa. Ni byiza ko niba warize wiga kwicisha bugufi bitari ibyo ubuzima buzabikwigisha.

Ni byiza ko twiga gusa ntidukwiye kumva ko birangiye ko ubuzima twabugezeho.Kwiga ni kimwe mu bidufasha mu buzima gusa nyuma yo kwiga ntidukwiye kwibeshya ko twasoje kwiga ubuzima ni ukwiga kugeza upfuye.

Isoko y’inkuru

Twifashishije channel ya youtube ya MUCURUZI TV mu nkuru  yabo igira iti” kuki abantu bamwe bize bakena?”


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here