Ese ni gute wamenya ko ufite amazi make mu mubiri?Dore ibimenyetso byakwerekako utanywa amazi ahagije

0
529
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Amazi n’isoko y’ubuzima bwiza,iyo urebye umubiri wacu ahanini ugizwe n’amazi kuko yihariye  60%.Uko umubiri wacu ukoze hari uburyo bwinshi utakazamo amazi nko mu byuya mu nkari ndetse n’ahandi hatandukanye, iyo rero umubiri utakaza utinjiza ugaragaza ibimenyetso bikuburira mu gihe udafashe ingamba bikaba byagushyira mu kaga.

Iyo urebye isi dutuyemo usanga igice kinini cyayo kihariwe n’amazi no mu mubiri wacu wose 60% ni amazi. Si twe gusa dukenera amazi ngo tubeho kuko ibinyabuzima byose aho biva bikagera bibaho kuko amazi ariho.ubushakashatsi bugaragazako mu mubiri wacu ubusanzwe,ibihaha bigizwe na 90%by’amazi, amaraso agizwe na 82%, uruhu(skin) rugizwe na 80% ,imikaya igizwe 75%,ubwonko bukagirwa na 70% mu gihe amagufwa agizwe na 22%.

Umubiri wacu ukoze ku buryo iyo amazi agabanutse mu mubiri ubikwereka,abenshi bashobora kwibaza ati iyo umuntu agize inyota nibwo abakeneye amazi gusa?Hoya siko biri, hari ibindi bimenyetso umubiri ushobora kukwereka, ukuburirako amazi yabaye make mumubiri.

Dore bimwe mu bimenyetso bikwerekako ufite amazi make mu mubiri

  1. Ibara ry’inkari

Mubusanzwe inkari z’umuntu muzima ziba zisa neza ntabara zifite.Mu gihe umuntu ari kwihagarika inkari zijimye cg zisa umuhondo zerekana ko afite amazi make mu mubiri. Niba bitari guterwa n’imiti uri kunywa, ushobora kuba ufite amazo macye mu mubiri, ni ngombwa guhita unywa amazi ahagije kugirango wirinde ibibazo bitandukanye.

  • Inshuro umuntu yihagarika k’umunsi

Mubusanzwe umuntu unywa amazi neza abagomba kunyara inshuro ziri hagati 4-7 k’umunsi.Mugihe rero ubona utajya wihagarika hagati yizo nshuro tuvuze umenyeko ufite amazi make mu mubiri.Ahanini uzabigararizwa no guhinduka kw’ibara ry’inkari.

  • Kugira iminwa yumye

Kunywa amazi bibobeza imikaya yo kumunwa,ndetse no mumuhogo,ibi bigatuma umuntu agira amacandwe mukanwa akomeza kubobeza iminwa.Akenshi mu gihe cy’izuba nibwo abantu bakunze kugaragaza iki kibazo cyo kuma iminwa kuberako aribwo umubiri uba ukeneye amazi menshi.Nibyizako niba ukunda kugira iki kibazo wiyegereza amazi kugirango agufashe kubobeza iminwa ndetse wongera n’amazi mu mubiri.

  • Kuribwa n’umutwe

Mu gihe waba wumva ukunze kuribwa n’umutwe ahanini bikajyana no kumva ufite umwuma.Ibi bikugaragarizako udafata amazi ahagije,nibyizako wajya ufata amazi ahagije muburyo bwo kwirinda ibibazo.

  • Kuba rimwe na rimwe ujya uzungera

Nimba ukunze kuzungera cg ubona ibintu bizenguruka, bishobora kukwereka ko umubiri wawe wugarijwe n’umwuma.Ahanini biterwa no kudafata amazi ahagije,ni byizako niba wiyiziho icyo kibazo ufata ingamba zihamye zo gufata amazi ahagije ariko uramutse utanakiyiziho ni byizako wakirinda bitarakubaho.

  • Kugira uruhu rukanyaraye

Uruhu n’inyama nini y’umubiri wacu,nkuko twabibonye haruguro 82% mubigize uruhu ni amazi. Amazi rero akaba ariyo agira uruhare rukomeye mu gutuma uruhu rworohera kurusha ibindi byose wakoresha. Niyo wakoresha amavuta ameze gute mu gihe udafata amazi ahagije uruhu rwawe ruzahora rukanyaraye.Ni byizako ufata amazi ahagije kugirango ugire uruhu rwiza rutoshye kandi rworohereye.

 Dore Ingano y’amazi umuntu akwiriye gufata k’umunsi

Ubusanzwe umubiri w’umuntu utakaza Litiro imwe y’amazi mu nkari ndetse andi mazi angana atyo atakara binyuze mu byuya, mu myanda yo ku musarane ndetse no mu mwuka duhumeka. Aho ushobora kubibona neza iyo uteze indorerwamo ku munwa ugahumeka.

Kugirango umuntu yirinde ibura ry’amazi mu mubiri ubushakashatsi bwagaragajeko, umuntu aba agomba gufata byibura ibirahuri 8 by’amazi k’umunsi, ariko bishobora kuba byahinduka bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo,Siporo ukora,imirimo y’ingufu ukora,ikirere cyahantu utuye ndetse n’ibindi bitandukanye.ibi rero bikaba bishobora gutuma utakaza amazi menshi mu mubiri, bikaba biba ngombwako uninjiza menshi ugereranyije n’abandi.

Ni byizako twita k’umubiri wacu dufata amazi ahagije,bikadufasha kwirinda indwara zitandukanye doreko kwirinda biruta kwivuza!


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here