Ethiopia: Ibibuga by’indege byarashweho ibisasu bikomeye byo mu bwoko bwa rokete.

0
68
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Leta ya Ethiopia ivuga ko ingabo zo muri leta ya Tigray – imwe mu zigize Ethiopia – zarashe ibisasu bya rokete mu karere gaturanye nayo.

Muri uku kwezi kwa 11, ubushyamirane bumaze igihe hagati ya leta ya Ethiopia n’ishyaka Tigray People’s Liberation Front (TPLF) riri ku butegetsi muri leta ya Tigray bwavuyemo intambara hagati y’impande zombi.

Leta ya Ethiopia yavuze ko icyo gitero cya rokete cyo ku wa gatanu cyangije “ibice by’ibibuga by’indege”.

TPLF yavuze ko “ikibuga cy’indege icyo ari cyo cyose cyifashishwa mu gutera Tigray” ari ikintu “cyemewe ko kiraswaho”, nkuko ibiro ntaramakuru AFP bibitangaza.

Umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru “Kalkidan Yibeltal” uri mu murwa mukuru Addis Ababa, avuga ko “imirwano irimo kurushaho gukomera n’ibintu birushaho kuba bibi”.

Avuga ko imiryango ifasha idashobora gutanga ubufasha kubera iyi mirwano ndetse no kubera ko gutwara abantu n’ibintu byahagaze. Bigatuma rero hakomeje kuboneka amakuru y’abagwa muri iyi mirwano.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, itsinda ry’ibikorwa byihutirwa rya leta ya Ethiopia ryavuze ko ibyo bisasu bya rokete byarashwe byerekezwa mu mijyi ya Bahir Dar na Gondar, yo muri leta ya Amhara, ku wa gatanu nijoro.

Ubwo butumwa bugira buti: “Agatsiko ka TPLF karimo gukoresha intwaro za nyuma gasigaranye mu bubiko bwako”.

Muri ubwo butumwa, leta ya Ethiopia yongeyeho ko ubu iperereza ryatangiye.

Umutegetsi yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko igisasu kimwe cya rokete cyakubise ku kibuga cy’indege cy’i Gondar kikangiza igice kimwe, mu gihe igisasu cya kabiri cyarasiwe rimwe n’icyo cyo cyaguye hanze gato y’ikibuga cy’indege cy’i Bahir Dar.

Ntabwo byahise bimenyekana niba hari abantu baguye muri ibyo bitero. Ibyo bibuga by’indege byombi bikoreshwa n’indege za gisirikare n’iza gisivile.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here