Evode Uwizeyimana yagaragaje amarangamutima ye kuri Perezida wa Repubulika nyuma yo kugirwa umusenateri

0
2313
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ibiro bya minisitiri w’intebe w’u Rwanda byatangaje ko perezida wa Repubuika yagize Evode Uwizeyimana umusenateri, ni nyuma y’amezi umunani yeguye ku mwanya w’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutabera.

Kwegura kwe kwari kwakurikiye igitutu cy’abakoresha imbuga nkoranyambaga banenze ihohotera yemeye ko yakoreye umugore ushinzwe umutekano ku nzu iri mu mujyi wa Kigali, akanabisabira imbabazi.

Ku itangazo rimuha uyu mwanya ryashyizwe kuri Twitter, yahise asubiza ashimira Perezida Paul Kagame “ku cyizere gishya” yamugiriye.

Yanditse ati: “Nyakubahwa, mfite imbaraga nyinshi, ubudahemuka, ishema kandi niteguye gukorera igihugu cyacu munsi y’ubuyobozi bwawe”.

Nyuma y’iri tangazo, ku mbuga nkoranyambaga Abanyarwanda bagarutse cyane kuri Uwizeyimana, abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter benshi bamweretse ko bishimiye kumuha ikaze mu mirimo mishya yashinzwe.

Hagati mu kwezi kwa kabiri, uwari umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha yatangaje ko iperereza ku byaha Uwizeyimana yaregwaga ryarangiye kandi “dosiye ye yohererejwe Ubushinjacyaha”.

Nta rubanza rwabayeho, hatangajwe ko ibyo yaregwaga byarangijwe mu bwumvikane.

Itangazo rya minisitiri w’intebe rivuga ko abandi bantu batatu bagizwe abasenateri, abo barimo Jean Pierre Dusingizemungu ukuriye ishyirahamwe ry’abarokotse jenoside IBUKA.

Bwana Evode Uwizeyimana yinjiye muri guverinoma mu 2016 ubwo hashyirwagaho umwanya utari uriho mbere w’umunyamabanga wa leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko.

Yari amaze imyaka ibiri agarutse mu Rwanda, aho yashyizwe muri komisiyo yashinzwe kuvugurura itegeko nshinga ryatowe mu 2015.

Sena y’u Rwanda ibamo abasenateri 26, perezida w’u Rwanda yemererwa n’itegeko gushyiraho umunani muri bo yihitiyemo.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here