FDLR yanditse ibaruwa ishyigikira ko Polisi y’u Burundi yirukana Abanyarwanda

0
1802
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Taliki 13, Ukwakira, 2020 Umutwe washyizwe ku rutonde rw’indi ikora iterabwoba witwa Forces Démocratiques de Libération du Rwanda( FDLR) wasohoye ibaruwa uvuga ko ushyigikiye ko Leta y’u Burundi yirukana Abanyarwanda n’abandi bavuga Ikinyarwanda. Uku kubirukana byari bimaze iminsi bitangajwe n’Umukuru wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurukiye.

Imwe muri radio zikorera mu Burundi yitwa Radio Publique Africaine( RPA) iherutse gutambutsa ijwi rya Gen Nkurukiye asaba abaturage kuzajya batungira agatoki Polisi umuntu wese bazumva avuga Ikinyarwanda kugira ngo imubaze ikimugenza.

RPA ivuga ko Nkurikiye yabisabye abatuye u Burundi ubwo yari yagiye gusura abatuye Umurwa mukuru Gitega.

Hari taliki 08, Ukwakira(Gicugutu mu Kirundi), 2020.

Icyo gihe Pierre Nkurikiye yagize ati: “ Akamo twagira ngo dutere Abarundi ni uko borushirizaho kurikanura. Ibibazo by’umutano…kirazira gusamara. Aba bantu bose b’abanyamahanga bibonekeza, cane cane muri ino minsi haba mu bisagara canke ahandi, ntibagoye mbere no gutora kuko usanga abenshi bivugira Ikinyagwanda. Mumwumvise avuga Ikinyagwanda muce murya akara abajejwe intwaro n’abajejwe umutekano kugira ngo bamubaze ikimugenza…”

Ibaruwa yasinyweho n’Umuyobozi wa FDLR witwa Byiringiro ivuga ko umutwe ayoboye ushyigikiye ibyemezo byafashwe n’u Burundi byo kwirukana abo yise abashaka kwigarurira u Burundi  bafashijwe n’u Rwanda.

Iriya baruwa ivuga ko FDLR  ari umufatanyabikorwa wa bugufi w’u Burundi binyuze ku mubano mwiza waranze  Umubyeyi washinze u Burundi bushya ariwe Pierre Nkurunziza n’uwamusimbuye na General Sylvestre Mudacumura.

Src:Umuseke


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here