FERWAFA ifashe umwanzuro ko shampiyona irangira,APR ihawe igikombe,ni ayahe makipe azamanuka?soma ibyemezo byose byafashwe

0
728
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Nyuma yo gusuzuma neza ikibazo cyatewe n’icyorezo cya Covid-19 ,
hashingiwe ku bushobozi bwa Komite Nyobozi ya FERWAFA nk’uko biteganywa n’ingingo ya 33 ya Sitati ya FERWAFA n’ingingo ya 28 y’amategeko ngengamikorere ya FERWAFA, Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye ku ya 22 Gicurasi 2020 maze ifata imyanzuro ikurikira:


Icyiciro cya mbere (Rwanda Premier League)

1.Hakurikijwe urutonde rwa shampiyona y’u Rwanda nyuma y’umunsi w’umukino wa 23,byemejwe ko Shampiyona itwawe na APR FC iyoboye Rwanda Premier League n’amanota 57 muri shampiyona ya 2019/2020.


2. Hakurikijwe nanone kandi urutonde rwa shampiyona rwo kugeza k’umunsi wa 23, INTWARI FC na GICUMBI FC n’amanota 16 n’amanota 15 buri imwe izamanuka muri shampiyona y’ikiciro cya kabiri muri sezo itaha ya 2020/2021.


  Icyiciro cya kabiri cy’abagabo

3.Mu cyiciro cya kabiri,iyi sezo ya 2019/2020 hazakorwa amarushanwa ya play-offs nk’ibisanzwe kugirango hamenyekane uwatsinze shampiyona ndetse n’amakipe yombi azazamurwa mu kiciro cya mbere, Rwanda Premier League muri sezo itaha ya 2020/2021.

Ku bw’ibyo, amakipe ane(4) ya mbere yonyine muri Pool A hamwe n’amakipe ane(4) ya mbere muri Pool B, yabiherewe uruhushya hakurikijwe amabwiriza azitabira imikino ya play-offs nk’uko byavuzwe haruguru.FERWAFA izakomeza gukurikirana uko ibintu bimeze hagamijwe gutegura kugirango ayo marushanwa azagende neza.


  Shampiyona y’Abagore icyiciro cya mbere & icyiciro cya kabiri

 4. Bitewe n’imiterere y’amarushanwa y’abagore, shampiyona yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagore irasubitswe, ikazakomeza igihe Guverinoma y’u Rwanda izafungurira,ikemerera abantu gusubira mu mirimo yabo ya buri munsi.


  FERWAFA Peace Cup (Igikombe cy’amahoro 2020 ) mu bagabo n’abagore) 

5. Igikombe cy’amahoro cy’abagabo n’abagore 2020 byemejwe ko kigizwe mpfabusa kugeza aho imikino yari igereje.


  Amarushanwa y’abato

6. Amarushanwa yose y’abato ya FERWAFA mu byiciro byose byumwaka wa 2020 arasubikirwa aho yari agereje.


 


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here