FERWAFA ishobora kuza gufatira ikipe ya Rayon Sports ibihano bikomeye, reba impamvu

0
36
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) biravugwa rirakora inama uyu munsi kwi taliki ya 7 zuku kwezi, iyi nama iraba igamije mukurebera hamwe uko umupira w’amaguru mu Rwanda watera imbere,Biravugwa ko na none muri iyo nama aba bayobozi ba FERWAFA baraza kwigira hamwe impamvu Rayon Sport ititabiriye irushanwa ry’ubutwari.

Ubwo iri rushanwa ryendaga gutangira iyi kipe niyo yabaye iya mbere mu gusezera muri iri rushanwa riba buri mwaka rikaba ritegurwa na FERWAFA bafatanyije n’urwego rushinzwe gutanga imidari n’impeta by’ishimwe.

Ubwo umuvugizi wiyi kipe ya Rayon Sports(Nkurunziza Jean Paul) yavuze ko batazitabira iyi mikino y’ubutwari ngo kubera ko FERWAFA bayibwiye ko bifuza gukinisha abakinnyi baguze bashya ariko bakaba batarabona ibyangombwa. Ubusabe bw’iyi kipe buza kwangwa na FERWAFA, uyu muvugizi w’iyi kipe yakomeje avuga ko mw’irushanwa ry’ubushize bakinishije abakinnyi bagera kuri 3 batari bafite ibyangombwa kandi bikaba ntacyo byangije kuri iri rushanwa. Amategeko agenga iri rushanwa avuga rikinwa n’abakinnyi bemerewe gukina shampiyona bafite License kandi ikipe ikaba itemerewe  kurenza abanyamahanga 3 nkuko bisanzwe muri shampiyona. Akaba yaremeje ko ubwo iri rishunkwa rizaba ritangira iyi kipe ya Rayon sport izaba yitegura imikino ya shampiyona nkuko bisanzwe.

Hategerejwe kurebe ikiri buze kuva muri iyi nama aho iyi kipe ishobora kuza gufatirwa ibihano bishobora no kuyiviramo kutazongera kwitabira iri rushanwa ry’ubutwari.

 


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here