Filime ya Beyonce igomba gusohoka vuba aha yanenzwe n’Abanyafurika benshi

0
126
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abanyafurika benshi banenze iyi filime ya Beyonce yise Black is king kuko yafashe afurika nk’igihugu kimwe gifite umuco umwe kandi afurika igizwe n’ibihugu 54 bigizwe n’imico itandukanye.

Benshi babinenze biganjemo abanyafurika baba muri Afurika mu bihugu bitandukanye nka Nigeria, Ghana n’ahandi. Bashinje uyu muhanzikazi gufata Afurika nk’aho ifite umuco umwe kandi atari ko biri kuko ku mugabane wose hariho ibihugu 54 kandi buri kimwe kikaba gifite umuco wacyo.

Hari nk’uwo muri Nigeria witwa Kayechukwu wanditse kuri Twitter ati “Hari ushobora kubwira Beyoncé ko Afurika idafite umuco umwe kandi ko turi ibiremwamuntu bisanzwe. Ibi n’ibiki by’amateshwa ya za Wakanda?”

Nyina w’uyu muhanzikazi, Knowles-Lawson nyuma yo kubona umukobwa we yijujutiwe yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram maze avuga ko abantu bose bari kwibasira umukobwa we bibeshya.

Ati “Abo bari kunenga filime baranayibona, bakayininura bavuga ko atari iy’ukuri, bakarakara bavuga ko Beyoncé atigeze ajya muri Afurika gufatirayo amashusho yayo cyangwa se ari gukoresha imico ya Afurika mu nyungu ze bwite, baribeshya.”

Hari naho yavuze ko umukobwa we adakorera amafaranga menshi mu bihangano bishingiye kuri Afurika kuko abikora adategereje inyungu ze ku giti cye cyane. Yongeye kwemeza ko umukobwa we yakoranye n’abo mu ruganda rwa sinema b’Abanyafurika ndetse n’ababyinnyi.

Yavuze ko aba banenze umukobwa we bakwiriye kureka kwigira ibyihebe byo kuri Internet, ababwira ko ‘Beyoncé afite uburenganzira ku murage we nk’undi muntu wese ku Isi yose’.

Ku wa 27 Kamena 2020 nibwo byatangajwe ko Beyoncé yanditse, akayobora ndetse akanatunganya filime ye nshya yise ‘Black is King’ ishamikiye kuri album ye yise ‘The Lion King: The Gift’. Iyi filime ishingiye ku nkuru y’imyaka yashize, itanga amakuru ikanongera kubaka igihe turimo. Igaragaza kongera kunga ubumwe kw’imico n’uko ibisekuru byagiye bisangizanya imyemerere.

“Black is King” Beyoncé azayishyira hanze ku wa 32 Nyakanga binyuze kuri Disney+ banafatanyije mu kuyitunganya.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here