Gahunda ya Guma mu rugo mu mujyi wa Kigali yasubiyeho muduce tumwe na tumwe.

0
173
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Gahunda ya guma mu rugo yasubijweho nyuma y’isesengurwa ryakozwe mu mujyi wa Kigari, ibi ngo ni ukugabanya ubukana bw’icyorezo cya Coronavirus kimaze kugaragara nanone muri Kigali.

Ni mu itangazo Minisitiri y’ubutegetsi bw’Igihugu yashyize hanze ejo kuwa 25 Kamena 2020, ubwo hatangazwaga tumwe mu duce tugiye gusubizwa muri gahunda ya Guma murug mu mujyi wa Kigali kugira ngo iki cyorezo gikumirwe.

Imidugudu ya shyizwe muri iyi gahunda mu mujyi wa Kigali ni iyi ikurikira.

Kamabuye, akagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama muri kicukiro

Zuba, akagari ka Nyarurama umurenge wa Kigarama,muri Kicukiro

Nyenyeri, akagari ka Bwerankori,umurenge wa Kigarama muri Kicukiro

Rugano, akagari ka Kanunga, umurenge wa Gikondo, muri Kicukiro

Kadobogo, akagari ka Kigali,umurenge wa Kigali, muri Nyarugenge

Gisenga, akagari ka Kigali,umurenge wa Kigali,muri Nyarugenge

Abakozi bose batuye muri utwo duce barasabwa gukorera akazi kabo mu rugo ndetse ingendo zo hagati y’utu duce zirabujijwe.

Ahandi hatavuzwe mu mujyi wa Kigali ibikorwa birakomezwa uko bisanzwe kandi abaturage barasabwa kubahiriza gahunda za Leta ndetse bagakaza n’ingamba zo gukumira iki cyorezo.

Aya mabwiriza kandi aba ashyizweho kugira ngo ubuzima bw’abaturage bugire umutekano kandi babashe kurindwa iki cyorezo buri wese rero ni inshingano ze kuyashyira mu bikorwa.

Image
Image

SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here