Gasabo: Umugore yasutse amazi ashyushye ku mugabo we n’umwana wabo, biza kurangira umugabo yitabye Imana

0
1856
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri 2020, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi uwitwa Nyirahanyurwishaka Alphonsine wo mu murenge wa Kinyinya akarere ka Gasabo ukirikiranweho icyaha cyo kwica umugabo we amusutseho amazi ashyushye.

Mu itangazo RIB yanyujije ku rubuga rwayo rwa twitter yavuze ko uyu Nyirahanyurwishaka Alphonsine akurikinweho ibyaha byo gukomeretsa bikabije byateye urupfu rw’umugabo we.

Uyu mugore ngo yamennye amazi ashyushye ku mugabo we wari kumwe n’umwana wabo w’umwaka n’amezi ane. Nyuma umugabo yaje kwitaba Imana biturutse ku bikomere yatewe n’ubwo bushye.

RIB irongera gukangurira Abanyarwanda kwirinda amakimbirane hagati y’abashakanye kuko ariyo ntandaro y’ibyaba byinshi birimo n’ubwicanyi bukomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu.

Kugeza ubu uyu mugore ukekwa afungiye kuri sitasiyo ya Kinyinya iherereye mu karere ka Gasabo, aho agiye gukorerwa dosiye izashyikirizwa ubushinjacyaha.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here