George Floyd: ibyabanjirije urupfu rwe, n’ibihe bye byanyuma

0
208
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

George Floyd witabye imana ku myaka 46 gusa muri Minneapolis akomeje kugarukwaho hirya no hino kw’isi, ndetse imihanda yo muri leta zunze ubumwe za Amerika yuzuye imbaga y’abigaragambya basaba ubutabera bw’uyu nyakwigendera.


Taliki 25 Gicurasi nibwo hasohotse amashusho y’umupolisi w’umuzungu witwa Derek Chauvin atsikamishije ivi kw’ijosi ry’umwirabura George Floyd. Ndetse ubu uyu mupolisi akaba afunze akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi.


Twagukusanyirije ubuhamya n’amashusho byerekana ibihe byabanjirije urupfu rw’uyu mwirabura utitwaje imbunda ndetse wambaye amapingu benshi bahuza urupfu rwe n’irondaruhu.


Byose byatangiye, ubwo George Floyd yajyaga guhaha ariko akishyura akoresheje impapuro mpimbano agera kumadolari 20, raporo igaragaza ko yaguze ipaki y’itabi mw’iduka rya cup foods.
Nyuma yo gutahura ko ubu bwishyu ari mpimbano, umukozi w’iryo duka, yahamagaye polisi akoresheje nimero yabo isanzwe muri iki gihugu 911.


George Floyd wari umaze igihe kitari gito aba muri Minneapolis, aho yahageze avuye mu gace akomokamo ka Houston, akaba mu busanzwe yakoraga akazi ko gucunga umutekano abazwi nka bouncers, ariko nk’abandi benshi nawe yari yarabuze akazi kubera icyorezo cyugarije isi cya Coronavirus.


Nkuko nyiri iryo duka abitangaza, uyu nyakwigendera yari umukiiya wabo uhoraho, utarigeze ateza ikibazo mu minsi yari amaze abahahira. Akomeza avuga ko ibi byabaye adahari kuko yari yasizeho umukozi we umukorera.

Nyuma yaho uwo mukozi ahamagariye polisi, basanze George Floyd ari kumwe n’abandi bantu babiri, bicaye mu modoka.Polisi yabwiye Floyd ko akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha amafaranga mpimbano, nyuma yo kumwambika amapingu, haba kutumvikana mu gihe bamusabaga kwinjira mu modoka ya polisi ngo ajye gukurikiranwa.


Muri uko kutumvikana, George Floyd yaraguye maze nibwo w’amupolisi yamukurubanaga yambaye amapingu amuvana mu nzira y’abagenzi, maze abantu batangira gufata ayo mashusho yahise asakara hirya no hino ku mbuga nkoranya mbaga.


Mu gihe kigeze ku minota umunani n’amasegonda 46, umupolisi Chauvin yari atsikamije n’ivi rye kw’ijosi rya George Floyd, ari ko Floyd amusaba ku mubabarira kuko by’arimo bimubuza guhumeka neza, mu majwi yagiye hanze, yavugaga mw’ijwi ry’umuntu ubabara, agira ati “please, please, I cant breathe.


Nyuma gato George Floyd yaje kurekera gutaka, abaye nk’ubuze umwuka, maze bamukuraho ivi, nibwo kumujyana ku bitaro na amabulance. Nyuma y’isaha hasohoka inkuru ko yapfuye.


Mw’ijoro ribanziriza urupfu rwe, George Floyd yari yavuganye n’umwe mu nshuti ze za hafi Christopher Harris maze ngo agira inama uyu nyakwigendera yo gushaka uko yashaka akazi kaba kamufasha kubaho muri iyo minsi mu gihe akazi kabo gasanzwe katarafungura.


Iyi nshuti ye ikomeza itangaza ko uyu muco wo gukoresha amafaranga mpimbano utari usanzwe kuri George Floyd , ibintu bishobora kuba bifite aho bihuriye n’ubushomeri yari amaze igihe arimo. Harris atangaza ko uburyo George Floyd yapfuyemo butumvikana kuko yari yakomeje asaba ko barengera ubuzima bwe.

Urupfu rwa George Floyd rwakurikiwe n’imyigaragambyo n’amajwi ya benshi asaba ubutabera bukwiye ku bagize uruhare mu rupfu rwe, ndetse no guhagarika gukomeza kwica abirabura, ikintu gifatwa nk’igifite aho gihuriye n’irondaruhu.

Kugeza k’urubu, abapolisi bose uko ari bane bagaragaye muri iki gikorwa bakuwe mu mirimo yabo, ndetse umwe muri bo atabwa muri yombi aho ashinjwa icyaha cy’ubwicanyi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here