Gicumbi: Abagizi ba nabi baraye bateye mu rugo rw’umuturage basambanya abakobwa baho babafatiyeho ibyuma

0
270
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu mujyi wa Gicumbi ahitwa Gacurabwenge mu murenge wa Byumba, abagizi ba nabi bataramenyekana baraye bateye mu rugo rw’umuturage basambanya abakobwa baho babiri umwe w’imyaka 18 n’undi wa 20 babafatiyeho ibyuma.

Amakuru avuga ko aba bakobwa babiri basanzwe mu nzu baryamye,nuko aba bagizi ba nabi bari bitwaje ibyuma babafata ku ngufu.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenyeshejwe, gusa ngo abateye uru rugo kugeza ubu ntibari bamenyekana, icyo barimo gukora bafatanyije na Polisi ari ukubikurikirana kugira ngo bamenye ukuri kwabyo.

Ati “Amakuru ni uko hari abantu tutaramenya baraye binjiye mu rugo rw’umuturage, bagasanga inzu yararagamo abo bana babiri idakinze, hanyuma bakabasambanya, ntituzi niba bari bagiye kwiba wenda bagasanga iyo nzu idakinze, bagahitamo kubatera ubwoba bakabasambanya, turacyakorana na Polisi mu gushakisha aba bantu kugira ngo tumenye ukuri kw’ibivugwa”

Akomeza asaba abaturage kugira uruhare rufatika mu kwicungira umutekano, no gukaza amarondo kugira ngo bakumire uwo ariwe wese washaka guhungabanya umutekano wabo.

Bivugwa ko Se w’aba bakobwa yabyutse ngo atabare, aba bagizi ba nabi bamwumvise bariruka.

Bariya bakobwa bajyanywe ku bitaro bya Byumba kugira ngo bafashwe.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here