Gicumbi: Imvura yahitanye abantu batandatu

3
921
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu karere ka Gicumbi imvura nyinshi yaguye guhera ku wa gatandatu tari 18 Mata 2020 ikageza ku cyumweru itava ku muryango yahitanye abantu 6.

Abapfuye ni abo mu Mirenge ya Kageyo na Nyankenke. Muri Kageyo imvura yishe umugore n’abana babiri, muri Nyankenke yica umugabo n’abana babiri.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix yabwiye ikinyamakuru cyandika Umuseke dukesha iyi nkuru ko iyi mvura yanangije inzu, imihanda n’imirima.

Yavuze ko asaba ubufatanye bw’abaturage n’inzego zose bakareba abatuye ahantu hashyira ubuzima mu kaga bakareba uko baba babacumbikiye.

Ikigo k’Igihugu k’Iteganyagihe, Meteo Rwanda giherutse kuburira Abaturarwanda ko mu minsi ine yikurikiranye uhereye ku wa kane tariki 16 Mata, hazagwa imvura nyinshi mu gihugu hose.

Imibare y’abo iyi mvura imaze guhitana bavuzwe mu itangazamakuru muri iyi minsi itatu imaze igwa bamaze kuba abantu icumi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

3 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here