Gicumbi: Umuhungu yakubise se ishoka ahita apfa.

0
256
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu Karere ka Gicumbi mu murenge wa Miyove haravugwa urupfu rw’umugabo wishwe n’umuhungu we witwa Habishaba amwicishije Ishoka.

Ku wa mbere tariki ya 25 Gicurasi 2020 ni mugoroba, nibwo Habishaba n’umubyeyi we batangiye gutongana umwe yishyuza undi ideni amubereyemo. Bivugwa ko i se wa Habishaba yari amufitiye ibihumbi 50, ariko akaba yarari kumwishyuzamo agera ku bihumbi 10.

Umunyamabanga nshyingwabikorwa w’umurenge wa Miyove akaba yemeje aya makuru.

Yagize ati:” Nibyo koko uwitwa Habishaba yagiranye amakimbiranye n’ababyeyi be, i se umubyara bari bafitanye ikibazo cy’amafaranga yamugurije, mu gihe umuhungu yishyuzaga amafaranga i se ntiyahise ayabona, haba amakimbirane yaganishije kuba barwanye haziramo kuba yakubiswe ishoka ahita apfa. Uwo muhungu akaba yahise ashyikirizwa RIB.”

Ubusanzwe Umurenge wa Miyove ni umwe mirenge itari ikunzwe kuvugwamo ibibazo by’amakimbirane mu karere ka Gicumbi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here