Gicumbi:Umwana w’imyaka 3 yapfiriye mu mugongo wa Nyina.

0
208
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu kagari ka Karurama, Umurenge wa Rushaki mu Karere ka Gicumbi umwana w’imyaka itatu y’amavuko yapfiriye mu mugongo wa Nyina. Yitwaga Ayenimbabazi Charité.

Bamwe mu baturanyi buriya muryango bavuga ko bari bafite amakuru y’uko uriya mwana yari amaze igihe runaka arwaye.

Se yitwa Emmanuel Nizeyimana, Nyina ayitwa Alphonsine Mukeshimana.

Mukeshimana avuga ko yururukije umwana agasanga yapfuye.

Uyu mubyeyi avuga ko afite agahinda kenshi ko kubura umwana we ndetse akaba yari amuhetse atazi ko yapfuye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rushaki witwa Irankijije Nduwayezu avuga ko amakuru y’urupfu rw’uriya mwana bayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ariko ko umurambo we wajyanywe gusuzumwa.

Avuga ko nubwo bibabaje gupfusha umwana ariko ngo ababyeyi bashobora kuba barabigizemo uburangare.

Ati: “ urupfu rw’uyu mwana bikekwa ko byaturutse ku burangare bw’ababyeyi be, gusa twarabasuye nk’ubuyobozi, ariko urebye bigaragara ko habayeho kumurangarana”.

Umurambo w’uriya mwana wajyanywe ku bitaro bya Byumba kugira ngo usuzumwe mbere y’uko ushyingurwa.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here