Nyuma y’imyaka 26 ashaka umuryango we,Grace Umutoni wagizwe impfubyi na jenoside yabonanye na nyirarume

0
838
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Nyuma y’imyaka 26 ashaka umuryango we,Grace Umutoni w’imyaka 28 yakiriye amakuru meza ku wa gatatu Nyakanga itariki 22.Ni amakuru yari yarategereje kuva afite imyaka 2.

Ibisubizo bya ADN bipima niba abantu bafitanye isano byagaragaje ko Antoine Rugagi uba I Rubavu ari nyirarume uvukana na nyina.

Ikinyamakuru cya the New times cyakoze Inkuru igaragaza uko Umutoni ariho ashakisha umuryango we.Hari mu gihe cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umutoni usanzwe ari umuforomo yashakishaga amakuru yabasha kumuhuza n’uwo mu muryango we waba yararokotse.Yavuze ko atari azi ababyeyi be ,amazina yabo ,uko bapfuye naho bashyinguye.Buri wese ngo amwita Rafiki ariko ntiyari azi niba Koko ari izina yiswe cyangwa ari agatazirano.

Umutoni yakwirakwije ishusho ahahurira abantu benshi ashaka amakuru maze Rugagi ayibonye ahita amenya ko ari umwishywa we maze arakurikirana.

Rugagi ndetse yagiye kureba mu kigo kirera impfubyi aho Umutoni yabaga kera.Amaze kwegeranya amakuru yose bagiye gupima DNA basanga Rugagi avukana na nyina.Ibi bizami byakozwe tariki 16 z’uku kwezi na Rwanda Forensic Laboratory bigaragaza ko 82.9% ariyo mahirwe y’uko bafitanye isano.

Amateka ya mbere Umutoni yibuka ni igihe yajyanwaga ku bitaro bya Fayisali ari kumwe na musaza we Yves wari warashwe ubwo bahungaga.Ingabo za RPA zarabarokoye zibajyana mu bitaro by’i Ndera hari hashyizwe ikigo kita ku’mpubyi.

Abagore bitaga ku bana bazanywe babashije gukura amakuru make kuri Yves mbere yuko apfa.Yves yavuze ko bari batuye i Nyamirambo kandi Uutoni akaba yari umwana wa kabiri mu bana batatu.

Umutoni yaje kurerwa n’umugiraneza Leonille Mukahigiro nawe wari warokotse jenoside bajya gutura i Ngoma mu karere ka Huye.Ku bw’amahirwe make Mukahigiro yararwaye arapfa hanyuma Margarita Nyiragabiro,ubyara Mukahigiro aba ari we usigara umwitaho.

Umutoni yaje kwiga amashuri banza n’ayisumbuye akomeza yiga na kaminuza i Gitwe aho yakuye impamyabumenyi mu by’ubuforomo muri 2018 ubu akaba akora muri farumasi .

Umutoni avuga ko yarindiriye imyaka 26 yose kugira ngo atangire gushaka umuryango we kuko atashakaga kurushya umubyeyi wamureraga ukinariho.

Umutoni


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here