Guardiola na Mourinho :Ubukeba buri kugenda bucyendera

0
69
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

 

Mu gihe ku cyumweru ikipe ya Tottenham itozwa na Jose  Mourinho  izakira Manchester City ya Pep Guardiola ,ubukeba bwarangaga aba bagabo bombi buragenda burushaho gukendera.

Aba batoza bombi barakuranye dore ko ubwo Pep Guardiola yakiniraga Barca ,Mourinho yari umusemuzi n’umwungiriza wa Bob Robson watozaga Barca muri 1998.Mu myaka ya za 2010,ubukeba bwaba bagabo bombi bwageze kugasongero bukarangwa n’iterana ry’amagambo ku mpande zombi ndetse n’irushanwa rikakaye mu kibuga kumakipe y’abo.Byatangiye ubwo Mourinho yimwaga akazi ko gutoza Barcelona kagahabwa Guardiola maze mu mwaka wa 2010 Inter de Milan ya Mourinho igasezerera Barcelona.

Bombi bahurira ku kuba bafite amateka yo gutwara ibikombe aho baciye hose aho Jose Mourinho yatwaye shampiyona muri Portugal ,Ubwongereza,Espagne no mu Butaliyani, mu gihe Guardiola we yatwaranye na Barcelona La liga ,agatwara Bundesliga mu Budage, akaba anaherutse guha Premier League ebyiri Manchester City.Bombi kandi batwaye Champions league ebyiri .

Kurubu birasa nk’aho aba batoza babiri bakanyujijeho bageramiwe aho Mourinho aheruka shampiyona muri 2015 ari kumwe na Chelsea naho Guardioala akaba yaramaze kwemera ko atagishoboye guhanganira igikombe na liverpool imurusha amanota 19.

Tottenham izakira umukino iri kumwanya wa gatandatu namanota ,mu gihe Man city ikurikra Liverpool ku wa kabiri n’amanota. Tottenham kandi izaba idafite kizigenza wayo Harry Kane wavunitse. Uyu mukino uzasifurwa n’umusifuzi Mike Dean.Kuri ubu , shampiyona y’Ubwongereza igeze ku munsi wa 24.Ikipe ya Manchester City ihagaze ku mwanya wa kabiri n’amanota 51,Mu gihe Totenham ikirwana no kwinjira mu makipe akina Champions league,kuko ibarizwa ku mwanya wa gatandatu n’amanota 34.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here