Gukura Didier Drogba ku rutonde rw’abiyamamariza kuyobora FIF, byatumye FIFA by’ikitaraganya ihagarika amatora

0
702
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Hagiye kuba isubiramo rishya  mu guhatanira kujya ku rutonde rw’abazatorwamo uzayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Côte d’Ivoire, FIF, bikaba bije nyuma yo kwangira Didier Drogba ku wa 27 Kanama ko yazaba ari mu bemerewe guhatana mu matora.

Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru ku Isi , FIFA ryasabye ko inzira yo gukoresha aya matora muri iki gihugu ihagarara kugeza igihe hazatangwa andi mabwiriza mashya.

Amakuru avuga ko FIFA yahagaritse inzira y’amatora y’uzayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri  Côte d’Ivoire, FIF yari ateganijwe kuzaba ku wa 5 Nzeri nyuma yo gukemanga ibibazo by’urudaca biri kuvugwa mu myiteguro cyane cyane mu kwigizanyayo kw’abashaka guhatana.

FIFA yikomye umwuka mubi uri muri FIF, ukutumvikana mu bagize Komisiyo ishinzwe gutegura amatora byasojwe no kwegura kwa Perezida wayo René Diby, uyu wahoze ari Minisitiri wa Siporo.

FIFA yasabye FIF bitarenze uyu munsi kuyoherereza inyandikomvugo zose zerekana uko amatora ateguye harimo na list y’abagize komisiyo y’amatora.

FIFA isabye izi nyandiko ngo biyifashe kubona ishusho rusange y’amatora kugira ngo ibashe kuyagenzura no kuyiha ikizere ko azagenda neza, nyuma yo kuburizamo icyemezo cya Komisiyo cyari cyagize abo gikura ku rutonde rw’abagatana barimo na Didier Drogba.

Ku wa 27 Kanama, FIF yatesheje agaciro kandidature ya Didier Drogba, uyu wari wagaragaje Clubs eshatu zimwishingiye harimo imwe  izwi cyane yitwa Africa Sport ariko ntiyemerwa ngo kuko yari ashyigikiwe na Visi Perezida wayo mu gihe Perezida ashyigikiye undi mukandida witwa Sory Diabaté komisiyo ikavuga ko uwo muntu umushyigikiye nta bubasha afite.

Didier Drogba akaba yiteguye kujuririra gukurwa ku rutonde rw’abemerewe guhatana byaba ngombwa akazitabaza na FIFA n’ubundi yamaze kwinjira mu kibazo.

Src:rwandaforbes


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here