Guma Mu Rugo totale turayikozaho imitwe y’intoki-Minisitiri Jonhston Busingye

0
1486
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Bitangajwe muri iki gitondo cyo kuwa kabiri tariki ya 18 Kanama 2020, ku rukuta rwa twitter ya Minisitiri Busingye Johnston.

Aho yagiraga ati ,” Mwaramutse, Kwirinda Covid-19 byaravuzwe, birigishwa, bisubirwamo, ingamba turazibwirwa”.

Ati,” Aho kumva ngo twubahirize ibyo dusabwa bamwe bakirara, None guma mu rugo totale turayikozaho imitwe y’intoki, tuyikururiye”.

Ibi bitangajwe nyuma y’uko mu Rwanda hongeye kugaragara ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bw’icyorezo cya Coronavirus.

Ibi bikaba biri kuba zimwe mu ngamba zarorohejwe harimo nko gukomorera abamotari, gufungura ingendo hagati mu ntara n’umujyi wa Kigali ndetse na bimwe mu bikorwa bigakomorerwa ariko hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Nyuma y’uko ubu bwiyongere bugaragaye byagaragaje ko hari bamwe birara bakanga kugukirikiza amabwiriza yo kwirinda.

Ariho Minisitiri yashingiye avuga ko ntakabuza guma mu rugo iri gukizwaho intoki.

Kugeza ubu mu Rwanda harabarurwa abagera ku 2,540 banduye icyorezo cya Coronavirusnaho abagera ku 1,661 bakaba bamaze gukira Coronavirus abandi bagera ku 8 bakaba barahitanwe nacyo.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here