Gusasa uburiri ukibyuka ni bibi

0
410
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari mikorobe zitaboneshwa amaso ziba mu biryamirwa , zoroherezwa kororoka n’ubushyuhe bwo mu buriri bityo bikaba atari byiza gusasa uburiri mu gitondo umuntu akibyuka.

Abantu bamwe na bamwe ntibihanganira gusiga uburiri barayemo budashashe, kuko babibona nk’umwanda.

Ubushakashatsi bwakozwe n’abanyeshuri bo muri kaminuza ya Kingston mu Bwongereza, bwagaragaje ko gusasa uburiri umuntu akibyuka atari byiza, kuko ngo byorora mikorobe zo mu biryamirwa.

Dr Hallsworth wayoboye ubu bushakashatsi yavuze uko utu dusimba dukunda kwihisha ahantu hashyushye cyane cyane nijoro mu biramirwa, tukivanga n’ibyuya by’uryamye.

Uyu mushakashatsi avuga ko izi mikorobe zishobora guteza umuntu usinziriye ibibazo birimo gukorora, kuribwa amaso, kuzana uruzi mu mazuru, ibicurane na asthma.

Urubuga rwa Topsante dukesha iyi nkuru ruvuga ko, atari byiza guhita usasa uburiri bukirimo umwuka ababurayemo bahumekeyemo.

Nk’uko abakoze ubu bushakashatsi bakomeza babivuga, ngo mu buriri bumwe ushobora gusangamo udusimba tugera kuri miliyoni 1,5 bityo ngo gusasa uburiri umuntu akibubyukamo, ni ukuduha umwanya wo kororoka.

Bakomeza bagira abantu inama yo kujya basiga basasuye uburiri mu gitondo, ndetse bagakingura idirishya ry’icyumba kugira ngo urumuri rwice mikorobe ziba zavuye mu byuya byo ku mubiri w’umuntu.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here