Guverineri wa Mombasa yagaragaye aririmba indirimbo ya Bruce Melody yamamaye hose.

0
991
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Guverineri w’intara ya Mombasa yagaragaye aririmba indirimbo ya Bruce Melody yitwa Katerina.

Nkuko yabyishimiye ku rubuga rwe rwa twitter ,uyu muhanzi Bruce Melody ubusanzwe witwa Itahiwacu Bruce yavuze ko indirimbo iri gucurangwa cyane mu bihugu bya Tanzania na Kenya.

Yagize ati,”Iyo igihe kigeze birakunda.Katerina niyo ndirimbo iri gucurangwa kurusha izindi muri Kenya na Tanzania ubu.Mutegereze murebe.”

Bruce Melody yanatangaje ko amashusho yagaragaje Guverineri wa Mombasa Joho aririmba indirimbo ye yayahawe na Guverineri wa Nairobi Mike Sonko.

Hagiye hibazwa kenshi icyakorwa ngo umuziki w’u Rwanda urenge imbibi z’igihugu ugere mu mahanga ,iyi ikaba ari intambwe ishobora kubanziriza izindi muri uru rugendo.

Ushobora kureba amashusho y’uyu muyobozi wo muri Kenya yahimbajwe n;indirimbo ya Melody unyuze ku rukuta rwe rwa Twitter.Katerina ni inidirimbo y’urukundo ahanini umuhanzi yumvikana aririmba ataka umukobwa bakundana.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here