Guverinoma nshya mu Burundi yashyizweho na perezida mushya yateye benshi impungenge

0
155
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Guverinoma nshya yashyizweho na perizida mushya w’u Burundi General Ndayishimiye yateye benshi impungenge kuko yiganjemo abasirikare. Iyi Guverinoma ntigaragaramo abo muyandi mashyaka atavuga rumwe n’ishyaka rigiye kubora iki gihugu.

Kuri iki Cyumweru Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’Intebe General Alain Guillaume Bunyoni bashyizeho Guverinoma nshya y’abaminisitiri 16.

General Alain Guillaume Bunyoni yagizwe minisiteri w’intebe

Bimwe mu bitangaje byagaragaye muri iyo Guverinoma ni uko imyanya ikomeye mu butegetsi yose yahawe abasirikare bakuru. Nko ku mwanya wa Minisitiri w’umutekano, wahawe General Gervais Ndirakobuca wamenyekanye nka Ndakugarika. Uyu yabaye ushinzwe iperereza ku butegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

Ndirakubocu yafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Busuwisi, kubera uruhare rwe mu ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu guhera mu 2015.

Undi musirikare uri mu butegetsi bukuru mu Burundi ni General Gabriel Nzigama wigeze kuba Minisitiri w’Umutekano, uherutse kugirwa ushinzwe ibiro bya Perezida.

Ibyo bivuze ko imyanya ine ikomeye iri mu maboko y’igisirikare, ni ukuvuga uwa Perezida, Minisitiri w’Intebe, uw’Umutekano n’ushinzwe ibiro bya Perezida.

Albert Shingiro wahoze ahagarariye u Burundi muri Loni yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga. Uyu azwi ku magambo yigeze kuvugira muri Loni ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Biteye impungenge ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi byari byitezwe ko wazahuka mu gihe uwushinzwe atemera Jenoside yakorewe Abatutsi, ingingo u Rwanda rutajya rwihanganira na mba.

Guverinoma nshya ya Ndayishimiye na Bunyoni kandi irimo bamwe mu bahoze mu mutwe w’Imbonerakure ushamikiye ku ishyaka CNDD FDD, wagiye uvugwaho kenshi kugira uruhare mu bikorwa byibasira abatavuga rumwe na Leta birimo itoteza, ubwicanyi n’ibindi.

Abaminisitiri bahoze muri uwo mutwe harimo nka Alain Tribert Mutabazi wagizwe Minisitiri w’Ingabo na Ézéchiel Nibigira wagizwe Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, umuco na Siporo.

Bwa mbere kandi muri Guverinoma y’u Burundi hinjiyemo ukomoka mu bwoko bw’abatwa, aho madamu Imelde Sabushimike yagize Minisitiri w’imibereho myiza, uburinganira n’uburenganzira bwa muntu.

Muri Guverinoma nshya y’u Burundi, abagore barimo ni batanu mu gihe amategeko y’u Burundi ateganya 30 % by’abagore muri Guverinoma.

ISOKO Y’NKURU: IGIHE


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here