Hari abagabo batubwira ko basambanya abana kuko ABAGORE babo BABIMYE

0
120
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umuyobozi mu mpuzamiryango y’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, CLADHO, Evariste Murwanashyaka avuga ko bamwe mu bagabo bafatwa bangije abangavu, bavuga ko babitewe n’uko abagore babo baba banze ko bakorana imibonano mpuzabitsina. Hari n’abavuga ko ari Shitani wabashutse.

Mu bushakashatsi butangazwa n’impuguke ndetse n’abakora mu bugenzacyaha bavuga ko umubare w’abangavu basambanywa bakanaterwa inda wiyongera ugereranyije no mu myaka itatu ishize.

Murwanashyaka yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko iyo bamwe muri bariya bagabo babajijwe ikibatera guhohotera abana bangana n’abo babyaye, basubiza ko babiterwa n’uko abagore babo baba babimye.

Ati: “ Hari abatubwira ko babiterwa na Shitani, abandi bakavuga ko babiterwa n’uko abagore babo baba banze ko bakorana imibonano mpuzabitsina. Izi mpamvu ariko ntizibaha uburenganzira bwo kwangiza abana b’u Rwanda.”

Abajijwe niba abona ko bishoboka ko abagabo bacika kuri biriya bikorwa bibi, Evariste Murwanashyaka yavuze ko byashoboka ariko ko bisaba imbaraga nyinshi mu gutuma bahindura imyumvire n’imyitwarire.

Ati: “ Birashoboka ko bareka iriya myitwarire ariko bizasaba ubukangurambaga buhoraho. Hari abo duhugura ugasanga imitima yabo irabacira urubanza, bibaza ukuntu bagenzi babo batinyuka gukora ayo mahano agashyira icyasha ku bagabo muri rusange.”

Umugabo wo mu murenge wa Ngoma witwa Viateur Rutabana avuga ko abagabo bavuga ko kuba abagore babo banze ko bakorana imibonano ari byo bituma bahohotera abangavu, nta shingiro bifite.

Uyu mugabo usanzwe ahagarariye ababyeyi mu rwunge rw’amashuri rwa Kibangu avuga ko ubusanzwe imibonano mpuzabitsina hagati y’abashakanye iba igomba gukorwa ku bwumvikane kandi buri wese ayishaka.

Anenga ko hari abagabo bataha basinze, bagatangira guhatira abagore babo gukora imibonano bakwanga bikaba amahane cyangwa bigatuma umugabo atangira gutekereza uko yazimirira agahinda ku mwangavu.

Ati: “ Nta mugabo wagombye kuvuga ko kuba yarasambanyije umwangavu yabitewe n’uko umugore we yamyimye. Ntibakabitwaze rwose.”

Avuga ko ibyo bakuye mu mahugurwa bahawe bazabibwira abanyeshuri, bakababwira ko bagomba kumenya kuvuga Oya igihe cyose hari umuntu ushatse kubasambanya.

Abagabo b’i Nyaruguru babwiwe imyitwarire ya kigabo muri iki kibazo…

Bamwe mu bagabo bo mu mirenge ya Ngoma, Munini, Kibeho na Rusenge bahuguwe uko umugabo cyangwa umusore agomba kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abangavu ndetse bagatanga amakuru y’aho babyumvise.

Abakozi ba CLADHO bafatanyije n’abo mu mushinga wa Plan Rwanda babwiye abagabo b’i Nyaruguru ko umugabo nyawe afata umwana wese nk’uwe, akirinda kumuhohotera mu buryo ubwo aribwo bwose.

Murwanashyaka ati: “Abagabo twahuguye twabaganirije uko barwanya ihohoterwa rikorwa abangavu kandi tubabwira uko babigenza kugira ngo barirwanye.  Imyitwarire ya kigabo muri iki kintu harimo kumenya ko umugabo arengera umugore n’umwana aho kumuhohotera. Bagomba kandi kumva ko iyo bafunzwe kuko bakekwaho guhohotera abana bituma n’ababo batabona uburere bwa ba Se.”

Ubwo bariya bagabo bahugurwaga, hari n’abagize Komite z’ababyeyi ku mashuri, abashizwe imibereho myiza y’abaturage ku rwego rw’Umurenge  n’ushinzwe uburezi ku rwego rw’Akarere.

Imibare yo guhera muri Kanama, 2019 kugeza muri Nyakanga, 2020 yerekana ko abangavu 381 bo muri Nyaruguru batewe inda.

Umunyamabanga mukuru wungirije rw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Madamu Isabelle Kalihangabo aherutse kuvuga ko nta na rimwe kubana n’umwana wasambanyijwe bikuraho uwabikoze gukurikiranwa n’ubutabera.’

Yasabye ababyeyi kugira uruhare mu gutanga amakuru ababikoze bagakurikiranwa.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here