Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu [MINALOC] yashyize hanze amabwiriza mashya agena itangwa ry’ikarita ndangamuntu ndetse n’ibihano bizajya bihabwa abazita bagatuza ntibahite bajya ku rubuga rw’Irembo gushaka indi.
Mu kwirinda ibi bihano, wataye cyangwa uwayibwe asabwa kubimenyesha inzego zibishinzwe zirimo urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’Ikigo cy’Igihugu gihsinzwe Indangamuntu. Abimenyesha mu gihe kitarenze iminsi 5, intambwe ya mbere ikaba kugana urubuga irembo.
Ikindi kiri muri aya mabwiriza ni uburyo indangamuntu zabonetse zizajya zishyikirizwa inzego zitandukanye, bityo bikarinda ibibazo by’indangamuntu ziba zandagaye hirya no hino ahahurira abantu benshi zimwe zarangiritse.
Hari kandi n’uburyo uwasabye iyi ndangamuntu ayibonamo n’ibindi.



