Hatangajwe icyateye iturika ridasanzwe ryahitanye ubuzima bwa benshi mu gihugu cya Libani.

0
373
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Libani iri mu cyunamo nyuma yuko abarenga 100 bishwe no guturika kudasanzwe kahabereye nahoabarenga 4,000 bagakomereka.

Croix-Rouge ishami rikorera i Beirut mu murwa mukuru wa Libani, ivuga ko ubu iri gukorana na minisiteri y’ubuzima y’iki gihugu mu gushyiraho ubundi buruhukiro bw’abapfuye (morgues) bushya kuko ubusanzweho mu bitaro byaho bwarengewe ubushobozi.

Papa Francis ari mu bihanganishije Abanya-Liban.

Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo ya Marwan Aboud, Guverineri wa Beirut, avuga ko uko guturika kwasize “abantu 300,000 badafite aho kuba”.

Yongeyeho ko ibyangiritse bibarirwa agaciro kari hagati ya miliyari 3 na 5 z’amadolari y’Amerika.

Iri turika ryaciye ururondogoro isi yose bivugwa ko ryaturutse ku kinyabutabire kitwa Ammonium Nitrate cyari kibitse ahegereye icyambu, gusa hari kwibazwa impamvu toni 2,750 za ‘ammonium nitrate’ zari zimaze imyaka itandatu zihunitse (zibitse) kuri icyo cyambu.

Lina Khatib akuriye gahunda zo mu burasirazuba bwo hagati n’Afurika y’amajyaruguru mu kigo Chatham House cyo mu Bwongereza gikora ubushakashatsi ku bibazo mpuzamahanga.

Madamu Khatib yibaza impamvu icyo kinyabutabire gishibora guturika cyari kibitswe ku bwinshi ahantu hegeranye n’inzu zituwemo n’abantu.

Yibajije ati: “Ni nde ucyeneye toni 2,750 za ‘nitrate d’ammonium’?”

“Birazwi ko iki kinyabutabire gikoreshwa mu gukora ibiturika ndetse biranazwi ko Hezbollah, umutwe witwaje intwaro wo muri Liban, ukunze gukora magendu y’ibintu nk’ibi ukabyinjiza muri Liban binyuze ku cyambu”.

“Rero birimo gushyira mu gaciro kuvuga ko Hezbollah ishobora kuba hari aho yaba ihuriye n’iyi ‘nitrate d’ammonium’ yaturikiye ku cyambu, ariko, birumvikana, haracyari kare cyane ho kubimenya”.

“Ariko byumvikane ko ibi atari ibintu bisanzwe. Urwego rw’ubuhinzi rwa Liban mu by’ukuri nta cyo rwungukiraga muri za toni z’ifumbire [nitrate d’ammonium ni n’ifumbire] zari zimaze imyaka itandatu ziryamye mu cyambu”.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here