HCR yasobanuye impamvu zikomeye zituma impunzi z’Abarundi zari muri Tanzaniya ziri guhungira mu Rwanda ku bwinshi

0
365
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abarundi barenga 1000 bamaze guhunga ubwa kabiri bava muri Tanzaniya bahungira mu Rwanda, mu gihe kitageze ku mwaka. Abenshi bava mu nkambi za Nduta na Mtendeli muri Tanzaniya bajya i Mahama mu Rwanda. 

Bamwe muri bo batangaje ko bahunga imibereho mibi hamwe n’umutekano muke mu nkambi. Bavuga ko hari abo mu miryango yabo bamwe bafunzwe abandi nabo baburiwe irengero.

Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’impunzi “Coalition burundaise des défenseurs des droits humains vivant dans les camps de réfugiés, CBDH/VICAR” rihamagarira Leta ya Tanzaniya na HCR kwita ku bibazo by’ingutu bibangamiye impunzi z’Abarundi zahungiye muri iki gihugu.

Ishami rya ONU ryita ku mpunzi muri Tanzaniya, HCR, ryatangaje ko rimaze kumenya ayo makuru y’impunzi zijya gushaka ubuzima bwiza mu bindi bihugu cyane cyane u Rwanda.

Iri shyirahamwe ryita ku mpunzi ,HCR ryakomeje rivuga ko iki kibazo izi mpunzi z’Abarundi zivuga ,cyo guhohoterwa bwacyakiriye ,kandi ko bugiye kugikurikirana mu maguru mashya bufatanyije na Leta ya Tanzaniya.

Tubibutse ko kugeza kuri ubu imibare ya HCR ivuga ko Impunzi ibihumbi mirongo irindwi na bibiri (72 000) zahungiye mu Rwanda,naho muri Tanzaniya hakaba harahungiye ibihumbi ijana na mirongo itandatu na bine (164 000) by’Abarundi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here