Hernandez watozaga Mukura arikoma amarozi arangwa mu mupira w’inaha kuri buri mukino

0
95
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Tony Hernandez watozaga Mukura yasezeye ajya gutoza Real de Minas yo muri Honduras.

Uyu mugabo uvuga ko yatoje mu makipe y’abana ya Atletico Madrid na Real Madrid yavuze ko mu gihe yari amaze mu Rwanda yishimiye ubunyangamugayo bw’abaturage b’u Rwanda n’uburyo bakirana abantu urugwiro.

Abajijwe mu bindi azajya yibukira kuri Afurika, yavuze ko atazibagirwa uburyo ruhago ya Afurika yizerera cyane mu mbaraga z’umwijima (amarozi). Yagize ati “Mbere ya buri mukino natoje mu Rwanda byibuze abanyungirije bagombaga kujya kureba mu izamu niba nta burozi burimo. Iyo utabikurikiranaga washoboraga gusanga mu mazamu yanyu bashyizemo uburozi cyangwa bahakoreye ibikorwa by’ubupfumu.”

Tony Hernandez asezeye Mukura nyuma yo kuyihesha igikombe cy’imikino y’agaciro yegukanye ari kumwe n’uwari umutoza wa mbere muri iyi kipe Olivier Ovambe yaje no gusimbura nyuma yo kwirukanwa mu kwezi kwa cumi 2019.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here