Hoteli ya mbere ku Isi isize Zahabu imbere n’inyuma yatashywe ku mugaragaro

0
959
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Muri Vietnam hafunguwe Hoteli ya mbere ku Isi isize zahabu (gold-plated) inyuma n’imbere ndetse n’ibikoresho byayo, yitwa Dolce Hanoi Golden Lake Hotel, ikaba yafunguye imiryango ku bucuruzi.

N’ubwo icyorezo cya Coronavirus kigikomeje, aho bakirira abakiriya hose kuri iyi Hoteli hasizwe muri Karat 24 za Zahabu. Irimo kandi pisine itagira ingano n’ibyumba birimo ibikoresho byose, intebe, ubwiherero, ubwogero byose bikozwe muri Zahabu.

Ifite ibyumba 400 kandi ikaba ikorera munsi y’ikirango cy’Abanyamerika Wyndham Hotels. Icyumba cyo kuraramo kiri kuri $ 250 (N96,875.00) buri joro kandi harimo n’amazu ya aparitema ashobora gukodeshwa. Zahabu yakoreshejwe kuri iyi Hoteli yaturutse muri ako gace kugirango bigabanye ibiciro byo kubaka.

Ku gisenge nuko hameze

Umuyobozi mukuru wa Hoa Binn Group, Nguyen Huu Duong ariwe nyiri iyo Hoteli yagize ati: Turashaka ko rubanda rusanzwe n’abakire bihebuje… bakwinjira muri iyi Hoteli. Itsinda ryacu rifite uruganda rushobora gukora ibintu bikozwe muri zahabu, bityo ibiciro by’ibikoresho byacu birahendutse cyane.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here