Huye: Hafashwe litiro zirenga 900 zinzoga z’inkorano mu mirenge itatu.

0
252
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Nkuko tubikesha itangazo ritanzwe ku rukuta rwa twitter ya Rwanda National Police, ubwo hakorwaga igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu karere ka Huye mu mirenge itatu ariyo: Tumba, Rusatira na Ruhashya hafashwe Litiro z’inzonga zigera kuri 930 ziramenwa.

Iki gikorwa cyakozwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego zishinzwe umutekano ndetse n’abaturage, aho mu murenge wa Tumba ho mu karere ka Huye, akagari ka Cyimana, umudugudu w’Ubumwe hafashwe inzoga zigera kuri litiro 620 gusa banyirazo bakaba bacitse inzego zishinzwe umutekano ariko bakaba bari gushakishwa.

Naho mu murenge wa Rusatira mu kagari ka Kiruhura na  Buhimba hafatiwe litiro 105,mu rugo rw’uwitwa Uwimana Donatila ufite imyaka 37 hafatiwe litiro 80 naho mu rugo rw’uwitwa Habimana Jean Marie Vianney ufite imyaka 26 hafatirwa litiro 25.

Iki gikorwa kandi cyakorewe mu murenge wa Ruhashya mu tugari tubiri aritwo Karama na Gatovu, mu ngo z’abaturage batatu hafatiwe litiro 205, abazicuruzaga bakaba baracitse inzego z’umutekano bakaba bakirimo gushakishwa.

Nkuko nanone tubikesha amwe mu magambo yanditswe ku rukuta rwa twitter Rwanda National Police, umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajepfo CIP(Chief Inspector of Police) Sylvestre Twajamahoro avuga ko muri iriya mirenge ndetse n’indi hamaze iminsi havugwa abantu bakora inzoga zitemewe zizwi ku izina rya muriture. Polisi ifatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze bakaba bari mu bikorwa byo kuzirwanya, aho bazisanze bakazitwara zikamenwa.

CIP Twajamahoro avuga ko ibikorwa byo kurwanya inzoga zitemewe ndetse n’ibindi biyobyabwenge bihoraho atari ubwa mbere bibaye ndetse atari n’ubwa nyuma.

CIP Twajamahoro aributsa abaturage ko zino nzoga ndetse n’ibindi biyobyabwenge ari kimwe mu bihungabanya umutekano mu gihugu harimo: Urugomo, gufata abadamu ndetse n’abana ku ngufu, ubujura ndetse n’ibindi bitandukanye byangiza umutekano w’abaturage.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here