Huye:Umupadiri wa paruwasi Kiruhura n’abageni yasezeranyaga mu Kiliziya batawe muri yombi

0
1158
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu karere ka Huye, umurenge wa Rusatira, akagari ka Kiruhura, Padiri yatawe muri yombi n’abageni barimo gusezerana mu kiriziya ,mu gihe amabwira yo kwirinda no gukumira coronavirus abibuza.

Ibi byemejwe n’umuyobozi w’akarere ka Huye  Sebutege Ange,watangaje ko uyu mupadiri koko yafashwe akurikiranyweho gusezeranye abageni, abo bageni kandi na bo bakaba bafashwe barimo gukorwaho iperereza.

Yagize ati”Nibyo koko  umupadiri wa Paruwasi ya Kiruhura yatawe muri bombi ndetse n’abageni yasezeranyaga, ubu turimo gukora iperereza kuko barenze ku mabwiriza yo kurwanya no gukumira covid-19 “. Yakomeje avuga ko iperereza rikomeje ari nabwo bazatangaza amazina yabo. 

Gusa andi makuru avuga ko uyu mupadiri yitwa Ngomanzungu Joseph,naho umugeni bafatanywe akaba yitwa Sibomana Pascal nk’uko twabivuze haruguru barashinjwa icyaha cyo gusezerana no gusezeranya abageni mu kiliziya,ibintu bihabanye n’amabwiriza yashyizweho yo kwirinda no gukumira ikwirakwizwa rya coronavirus.

Mu byemezo byafashwe n’inama y’abaminisitiri, hagamijwe kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya coronavirus, gusezeranya imbere y’amategeko byemewe, ariko abantu bitabiriye umuhango ntibarenge 15, nyuma birangiye bagataha mu ngo gusa ari ko indi mihango ijyanye n’ubukwe irabujijwe irimo no gusezeranya mu nsengero ikaba ibujijwe.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here