Huye:Umwarimu yasanzwe mu cyumba araramo yimanitse mu mugozi yapfuye

0
5488
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umwarimu wigishaga mu mushuri yisumbuye witwa Niyoshuti Aimble, wari mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko wo mu kagari ka Kiruhura umurenge wa Rusatira yasanzwe mu cyumba cye yimanitse mu mugozi yapfuye.

Amakuru y’urupfu rwa Niyonshuti bakundaga kwita Gatuzo yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 22 Nyakanga 2020 ku masaha ya saa mbiri n’igice z’ijoro.

Amakuru avuga ko umubyeyi we basanzwe babana mu nzu, yagiye kumureba mu cyumba Umuhungu we araramo agira ngo aze arye maze akigeramo atungurwa no kumubona mu mugozi yimanitse yamaze gupfa. 

Uwatanze amakuru ngo yabonye Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusatira Karisa Constantin n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB bageze mu rugo nyakwigendera yaguyemo.

Icyo gihe ngo bari bagiye kumujyana ku bitaro bya kaminuza i Butare CHB kumukorera isuzuma. 

Kugeza kuri ubu ubuyobozi ntacyo buratangaza kuri uru rupfu rw’uyu mwarimu .

Nyakwigendera ni uyu musore uhagaza iburyo

SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here