Ibendera ry’u Rwanda rirururutswa mu gihe cy’iminsi itatu

0
181
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Perezida Kagame yategetse ko mu rwego rwo kunamira Benjamin Mkapa wahoze ayobora Tanzaniya ,ibendera ry’u Rwanda n’iry’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yururutswa mu gihe cy’iminsi itatu.

Ibyo bizatangira kubahirizwa guhera ku wa mbere tariki ya 27 Nyakanga 2020, kugera ku wa gatatu tariki 29 Nyakanga 2020.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko u Rwanda rukomeje kwihanganisha abavandimwe, inshuti, umuryango wa Nyakwigendera Benjamin William Mkapa, ndetse n’igihugu muri rusange muri ibi bihe by’akababaro.

Benjamin William Mkapa yitabye Imana ku wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2020, afite imyaka 81.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here