Ibi ni byo bihugu 10 bya mbere muri Afurika bifite ireme ry’uburezi riteye imbere

0
858
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ni ibihe bihugu bya mbere muri Afurika bifite sisiteme nziza y’uburezi ? Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu ‘World Economic Forum’ yakoze ubusesenguzi ku buryo ishuri rikoresha ngo rizamure benshi kandi bafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

WEF yareberaga ku ngingo zirimo umubare w’abanyeshuri n’ireme ry’uburezi bahabwa, iterambere ry’ubumenyi bw’ikoranabuhanga, ubushobozi bwo gusesengura, kujora, no guhanga ibishya. Buri gihugu cyahabwaga amanota ari ya 0 na 100.

10. Namibia

Namibia, ituwe n’abaturage miliyoni 2.34 sisiteme yayo y’uburezi yahawe amanota 52,7% bituma iba igihugu cya 100 muri Afurika iba iya 43 ku Isi ku bijyanye no guhugura abakozi. Ku bijyanye no kwigisha ibifasha abana kugira ubushobozi bwo kujora iri ku mwanya wa 82.
Namibia yihaye intego ko abana bose bafite hagati y’imyaka 6 na 16 bagomba kwiga. Imyaka 10 ibanza Leta niyo yishyura ikiguzi cy’uburezi. Muri iki gihugu abize ni 88.2%.

9. Egypt

Egypt iri ku mwanya wa 99 ku Isi kubijyanye na sisiteme nziza y’uburezi ikaba iya 9 muri Afurika n’amanota 52.8. iri ku mwanya wa 70 ku isi mu guteza imbere uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga. Abana bose bafite imyaka kuva kuri 6 kugera kuri 17 bategetswe kwiga. Abize ni 71% nk’uko byagaragajwe na UNESCO muri 2017.

8. Cape Verde

Cape Verde sisiteme y’uburezi iri ku mwanya wa 98 ku isi n’amanota 53,3%. Gutanga ubumenyi bufasha abana gusesengura (critical thinking) iri ku mwanya wa 53, guha abarimu amahugurwa iri ku mwanya wa 71. Iki gihugu gituwe n’abaturage 546 000. Abize ni 80%. Kwiga ni itegeko ku mwana wese uri hagati y’imyaka 7 na 14. Umwana utararenza imyaka 12 yigira Ubuntu.

7. Kenya

WEF yahaye sisiteme y’uburezi bwo muri Kenya amanota 55.4%, iba iya 21 ku Isi mu guha abarimu amahugurwa, iya 43 mu kwigisha ikoresheje ikoranabuhanga. Umwana ufite imyaka kuva kuri 7 kugera kuri 17 agomba kwiga.

Kenya ituwe na miliyoni 49.7 abajijutse ni 78.7% nk’uko bitangazwa na UNESCO.

6. Botswana

Sisiteme y’Uburezi bwa Botswana iri ku mwanya wa 92 ku Isi no ku mwanya wa 6 muri Afurika kuko yahawe amanota 56.7%. gutanga amahugurwa y’abarimu iri ku mwanya wa 67. Abana bigira Ubuntu imyaka 10 ibanza. Kwiga amashuri yisumbuye ntabwo ari itegeko nta n’ubwo ari ubuntu. Botswana ituwe na 2,3 abajijutse ni 88%.

5. Algeria

Sisiteme y’uburezi yayo iri ku mwanya wa 88 ku Isi no ku mwanya wa 5 muri Afurika kuko ifite amanota 57.5. Algeria ituwe na miliyoni 41.3, abajijutse ni 75%.

4. South Africa

Sisiteme y’uburezi ya Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa 84 ku Isi no ku mwanya wa 4 muri Afurika kuko ifite amanota 58.5%. Afurika y’Epfo ituwe na miliyoni 57,7, abize ni 94%.

3. Mauritius

Sisiteme y’uburezi ya Mauritius iri ku mwanya wa 74 ku Isi no ku mwanya wa 3 muri Afurika kuko ifite amanota 61%. Mauritius ituwe na miliyoni 1.2, abize ni 94%. Kuva muri 2005 kwiga ni itegeko kuri buri mwana wese uri munsi ‘imyaka 16 kandi Leta niyo yishingira transport y’abanyeshuri.

2. Tunisia
Sisiteme y’uburezi ya Tunisiza iri ku mwanya wa 71 ku Isi no ku mwanya wa 2 muri Afurika kuko ifite amanota 61,4%. Afurika y’Epfo ituwe na miliyoni 57,7, abize ni 94%.

Kuva Tunisia yabona ubwigenge mu 1956, guverinoma imbaraga nyinshi izishyira mu burezi. Arenga 20% y’ingengo y’imari ashyirwa mu burezi. Imibare yo muri 2015 igaragaza ko abize ari 81% muri miliyoni 11.

Hanyuma igihugu cya mbere gifite sisiteme nziza y’uburezi muri Afurika ni Seychelles.

1.Seychelles

Muri sisiteme nziza y’uburezi ku Isi Seychelles ifite amanota 69.3% nicyo gihugu cyonyine cyo muri Afuriza kiri mu bihugu 50 bya mbere ku Isi ikaba ku mwanya wa mbere muri Afurika.

Seychelles ituwe n’abaturage 95,000. Umwanya wa 43 ku Isi urihoUkraine, Hungary, Russia na UAE.

Mu bumenyi bufasha abanyeshuri kumenya gusesengura Seychelles iri kumwanya wa 24 ku Isi, abarimu bafite ubumenyi bukenewe Seychelles iri ku mwanya wa 34%. Seychelles ni cyo gihugu cyonyine cyo muri Afurika cyabashije kugera ku ntego ya UNESCO ya“education for all”.

Muri 2016, Seychelles yakoreshaga mu burezi 11,7% by’ingengo y’imari y’igihugu. Ni itegeko ko umwana wese ajya mu ishuri kugeza agize imyaka 18 kandi amashuri yose ni Ubuntu kugeza umunyeshuri arangije segonderi. 98.9% by’abari hagati y’imyaka 15 na 24 barize.

Ghana iri ku mwanya wa 104, ku mwanya wa 114 hari Zimbabwe, ku mwanya wa 124 hari Nigeria, u Rwanda nirwo rukurikiraho ku mwanya wa 149.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here