Ibiro bishinzwe itangazamakuru muri perezidansi ya Zambiya byasohoye itangazo ryisobanura ku birego bivuga ko ari ibinyoma Majoro Nsabimana Callixte Sankara wari umuvugizi w’inyeshyamba za FLN zivuga ko zashakaga guhirika leta y’u Rwanda yashinje Perezida Edgar Lungu.
Aha Sankara akaba yarabwiye urukiko ko Bwana Lungu ,Perezida wa Zambiya yahaye inkunga y’amafaranga umutwe w’inyeshyamba za FLN na MRCD mu Rwanda ngo ziwifashishe zigaba ibitero mu Rwanda byari bigamije guhirika Ubutegetsi bw’u Rwanda.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi mukuru wihariye wa Perezida Lungu ushinzwe itangazamakuru , Isaac Chipampe, muri iryo tangazo havuzwemo ko bahakana byimazeyo ibirego bashinjwe.
Yakomeje yongeraho Ko mu buryo budashidikanywaho ko ibyo birego ari ibinyoma kandi ko bigomba gufatwa nk’agasuzuguro uwabitanze yakoreye Perezida Lungu.
Iri tangazo ryakomeje rivuga ko Guverinoma ya Zambiya n’abaturage ba Zambiya n’u Rwanda bakomeje kugirana umubano ukomeye n’ubuvandimwe ushingiye ku bwubahane kandi intego imwe ishingiye ku ndangagaciro n’amahame basangiye.
