Iburanishwa Mu Rwanda ryatangiye kuba hifashishijwe ikoranabuhanga (iyakule).

0
320
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Imanza mu Rwanda zatangiye kuba mu gihe abaregwa, abashinjacyaha nabacamanza batari kumwe hifashishijwe ikoranabuhanga ryitwa (Video conference).

Hashize ibyumweru bigera muri bitatu ibikorwa byinshi bikunze guhuriza abantu hamwe mu Rwanda byarahagaze kubera icyorezo cya COVID-19, izi ngamba zafashwe kugira ngo hakumirwe ikwirakwizwa ry’iki cyorezo cyoretse Isi. Imanza mu Rwanda nazo ni kimwe mu bikorwa byari byarahagaritswe mu rwego rwo gukumira icyorezo COVID-19.

Uyu munsi ku kicaro cya polisi y’umujyi wa Kigali i Remera hahuriye abaregwa ibyaha bitandukanye bicaye batandukanye hubahirijwe intera ya metero imwe, imbere yabo hari insakazamashusho nini cyane.

Iyi nsakazamashusho ni ifasha abaregwa kurebana n’ubushinjacyaha aho bwo buba buri ku kicaro cy’urukiko rw’ikirenga.

Ubushinjacyaha bwabanzaga gufata umwanya uhagije wo gusobanurira uregwa ko ari mu rukiko kuko benshi byagaragaraga ko batiyumvishaga ko bari kuburana, Dore ko muri iri buranishwa nta mwunganizi wagaragayeyo.

Ubu buryo bwatangijwe mu Rwanda bwo guca imanza hifashishijwe ikoranabuhanga ni bumwe mu buryo bugiye kwifashishwa n’ubushinjacyaha haburanishwa imanza zitandukanye kuko bizafasha icyo gikorwa gukomeza kandi hakumirwa ikwirakwizwa rya COVID-19.

u Rwanda nicyo gihugu cya mbere gikoresheje ubu buryo muri ibi bihe Isi iri mu ntambara yo kurwanya COVID-19.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here